Abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bafashe umugabo bamusanze mu murima wa Soya ari gusambanya umwana w’imyaka itanu.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo abaturage bumvaga umwana ataka atabaza, bagerayo bagasanga ari gusambanywa n’uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko.
Umwe mu baturage yagize ati “Twumvise umwana ari kurira ngo ‘wareka nkiyambarira’ duhita dutabara dusanga ari kumusambanya, ashatse kwirukanka duhita tumufata.”
Uyu muturage avuga ko uyu mugabo wari wasinze, yahuye n’uwo mwana w’imyaka itanu, akamushukashuka ubundi akamukururira muri uwo murima wa Soya, akaba ari ho amusambanyiriza.
- Advertisement -
Nsengimana Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimana, yemeje aya makuru avuga ko nyuma yo gufata uyu mugabo yahise ashyikirizwa RIB.
Nsengimana yavuze ko umwana ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku bitaro by’Akarere bya Kabutare kugira ngo yitabweho n’abaganga bamuhe ubufasha bwo kumurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho gukora aya mahano, asanzwe ari umukarani, akaba akomoka mu Karere ka Gisagara ariko akaba yaraje gushakishiriza imibereho hariya i Tuma muri Huye.