Igitego cya Ukwinkunda Jeannette, cyafashije AS Kigali WFC gutsinda Rayon Sports WFC yegukana Igikombe cy’Intwari.
Uyu mukino wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, wabaye ku wa 1 Gashyantare 2024, saa Cyenda muri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wakereweho iminota 16 kubera ko abakinnyi ba AS Kigali; Umurundikazi, Niyomwungeri Peace Olga n’Umunya-Gabon, Nguema Odette, Rayon Sports yavugaga ko batemerewe gukina kubera ko badafite icyangombwa cyo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
- Advertisement -
Nyuma yo guhosha izi mpaka, AS Kigali yatangiye umukino isatira bikomeye ariko myugariro wa Rayon Sports, Uwase Andersene akabyitwaramo neza.
Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Gikundiro itangira gusatira.
Abakinnyi nka Kayitesi Alodie na Mukandayisenga Jeannine bahushaga uburyo bw’ibitego, ku mipira bateraga umuyezamu, Ndakimana Angeline akayikurano.
Igice cya Mbere kitabonetsemo uburyo bw’ibitego, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
AS Kigali yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri ari na ko yasatiraga cyane.
Ku munota wa 63, Ukwinkunda Jeannette yatsinze igitego cya mbere ku mupira wahinduwe imbere y’izamu akina neza n’umutwe.
Muri iyi minota, Ikipe y’Umujyi yakomeje gusatira cyane bigaragara ko iri mu mukino cyane.
Mu minota 75, Rayon Sports yagaragazaga umunaniro byatumaga idasatira.
Ku munota wa 80, Mukeshimana Dorotheé yazamutse neza ahindura umupira imbere y’izamu Mukandayisenga Jeannine arigarama atera umupira uca hejuru gato y’izamu.
Umukino warangiye, AS Kigali yatsinze Rayon Sports yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2024.
Ikipe y’Umujyi yegukanye miliyoni 4Frw mu gihe Rayon Sports yahawe 2Frw.
Mu bagabo, umukino wanyuma urahuza APR FC na Police FC saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.