UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Héritier Luvumbu yafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Héritier Luvumbu yafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 20/01/2024 saa 11:27 AM

Igitego cya Héritier Luvumbu cyafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC, mu mukino wa mbere w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wari witezwe cyane kukoRayon Sports yari ifite igitutu gikomeye, cyane ko yaherukaga gutsindwa na Gasogi United. Iyi kipe kandi yari yagaruye abakinnyi bayo b’Abanya-Uganda, Charles Bbaale, Joackiam Ojera n’umunyezamu, Simon Tamale.

Mu minota 30, Gorilla FC yatangiye kwiharira umupira cyane ariko ikinira mu kibuga hagati kuko itageraga ku munyezamu, Khandime Ndiaye.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Joackiam Ojera yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi atanga ‘coup franc’.

- Advertisement -

 

Héritier Luvumbu yayiteye neza atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 41.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Gikundiro yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri ariko uburyo bwabonwaga na Luvumbu, Bbaale na Tuyisenge Arsène ntibubyare umusaruro.

Mu minota 65, Gorilla FC yarushwaga cyane kuko ni gake yageraga imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 77, Iradukunda Simeon yatereye ishoti hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndiaye arasimbuka umupira awushyira muri koruneri.

 

Ku munota wa 83, Serumogo Ally yazamukanye umupira yihuta cyane awucomekera Iraguha Hadji awuhindura imbere y’izamu yihuse, usanga Bbaale ariko awutera hanze y’izamu.

Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri ariko kirabura.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, yongera kubona intsinzi yaherukaga tariki 6 Ukuboza 2023 itsinda Muhazi United.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 30, inyuma ya Police FC na APR FC ya mbere n’amanota 33.

 

Uko indi mikino y’umunsi wa 17 iteganyijwe:

 

Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024

Etoile de l’Est vs Sunrise FC [15:00]

Bugesera FC vs Musanze FC [15:00]

AS Kigali vs Kiyovu Sports [15:00]

Etincelles FC vs Amagaju FC [15:00]

 

Ku Cyumweru, tariki 21 Mutarama 2024

Muhazi FC vs Gasogi United [15:00]

Marines vs Mukura [15:00]

Police vs APR FC [18:00]

Luvumbu yishimira igitego
Joackiam Ojera yasubiye mu kibuga nyuma y’iminsi yari amaze mu biruhuko
Umutoza Mushya w’Abanyezamu muri Rayon Sports, Lawrence Webo yakurikiye uyu mukino
Héritier Luvumbu niwe watsinze igitego cyatandukanyije amakipe

Muhire Jimmy Lovely January 20, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?