Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro Secondary School) ryo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yegukanye Irushanwa ryo kwizihiza no kuzirikana Intwali z’u Rwanda ku nshuro ya 30.
Iri Rushanwa ry’Iminsi ibiri, ryaraye risorejwe ku Kibuga cy’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Kiziguro SS yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Falcons HC ibitego 25-18,
- Advertisement -
Mu kiciro cy’abagore, amakipe yose yagiye ahura, habarwa ikipe yatsinze amanota menshi, aribyo byahesheje Kiziguro SS kwegukana igikombe, n’ubwo byasabye ko ibanza kwitsindira Falcons HC ikinyuranyo cy’ibitego birindwi (7).
Umwanya wa gatatu wegukanywe na ESC Nyamagabe mu kiciro cy’abagore.
Kiziguro SS yisubije iki gikombe yari yatwaye n’Umwaka ushize itsinze Gicumbi HC,
Umutoza w’Ikipe ya Kiziguro SS, Sindayigaha Aphlodis n’akanyamuneza ko kwisubiza igikombe, yagize ati:“Kwegukana iki gikombe ntabwo byari byoroshye bitandukanye n’indi myaka. Amakipe kuri iyi nshuro yari akomeye, by’umwihariko ESC Nyamagabe kuko yanadutsinze”.
“Ngiye kwicara n’ubuyobozi bw’Ishuri n’abafatanyabikorwa, turebe ahari intege nke, twigire hamwe uburyo twajya ku isoko mu rwego rwo kongera imbaraga”.
Yasoje agira ati:“Irushanwa nk’iri rivuze byinshi by’umwihariko ku bakiri bato. Nk’umutoza, duhora tubakangurira kurangwa n’ibikorwa by’Ubutwali, mu rwego rwo kubatoza kuzagera ikirenge mu cy’Intwali twibuka”.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred, wakurikiranye iri Rushanwa yagize ati:“Urwego rw’iri rushanwa rumaze kuzamuka. Umukino abakinnyi batweretse uri ku rwego rwo hejuru”.
“Turashimira CHENO twafatanyije gutegura iri Rushanwa ndetse n’amakipe yitabiriye”.
Akomoza ku butumwa bagenera Umuryango w’umukino wa Handball, Twahirwa yagize ati:“Dusaba abakinnyi b’abandi banyamuryango b’uyu mukino kudakura mu rujye mu bikorwa byo guharanira Ubutwali, by’umwihariko abakiri bato kubatoza Indangagaciro zo gukunda Igihugu”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Bwana Nkusi aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Ibikorwa bya Siporo by’umwihariko umukino wa Handball, ni imwe mu nzira idufasha kugeza ku Banyarwanda ubutwami bw’Ubutwali”.
Yunzemo ati:“Kuva twatangira kwifashisha Siporo mu bukangurambaga bw’Ubutwali, umusaruro ugerwaho, ariko turacyakomeje”.
“Turashimira Abanyarwanda n’abasiporotifu by’umwihariko, uburyo bakomeje kugaragaza inyota yo gusobanukirwa Ubutwali bw’Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato nk’imbaraga z’Igihugu. Biratwereka ko u Rwanda ruzagira Intwali no mu bihe biri imbere”.