Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel hateraniye inteko rusange idasanzwe y’Abanyamuryango ba FERWAFA, yagombaga kwemerezwamo Komiseri ushinzwe Imisifurire.
Hakizimana Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, yemejwe n’Inteko Rusange ya FERWAFA nka Komiseri ushinzwe Imisifurire nubwo yari amaze igihe akora aka kazi.
Komite nshya ya FERWAFA ikimara gutorwa muri Kamena 2023, yashyizeho Tuyishime Angélique nka Komiseri w’Imisifurire, ariko ntiyakomeza iyi mirimo kubera akandi kazi katatumye ataba mu Rwanda cyane.
Ibi byatumye Hakizimana amukorera mu ngata by’agateganyo, Komite Nyobozi iyobowe na Munyantwali ishima imikorere ye, ihitamo kumwemeza agakomeza aka kazi afitemo ubunararibonye.
- Advertisement -
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko iyi komisiyo ibonye umuyobozi ushoboye ugiye kugira uruhare mu iterambere ry’abasifuzi mu Rwanda.
Ati, “Twamuhisemo tunamuha uburenganzira bwo kujya mu mirimo agakora ariko akazemerezwa muri iyi nama. Mu basifuzi twarebye rero kandi bafite ubunyamwuga n’ubunyangamugayo twamuhisemo [Hakizimana Louis] kuko hari ibitekerezo afite byatanga umusanzu mu misifurire afite.”
Hakizimana Louis yasifuye amarushanwa akomeye muri Afurika, arimo Igikombe cya Afurika, CAF Champions League no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, 20, 23, icy’abakuru n’Igikombe cy’Isi.
Uyu mugabo yahagaritse gusifura mu 2022, asiga amateka kuko mu myaka 17 yamaze ari umusifuzi mpuzamahanga ari we Munyarwanda wa mbere wakoze kuri VAR icyo gihe.
Hakizimana Louis yemejwe nka Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA