Umuherwe ndetse akaba n’umuyobozi wa Rwanda Premier League Board itegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussuf yihaye intego yo gutuma Perezida Paul Kagame asubira kuri Stade.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radiyo ya B& B Kigali FM ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024.
Ubwo uyu muyobozi yari ari mu kiganiro yabajijwe ku bintu bitari byiza biri muri ruhago bituma n’umukuru w’Igihugu atakijya kuri Stade.
Mu gusubiza yagize ati: “Ibyo ku bwanjye numva tugomba guhangana nabyo abo tubana muri Board twarabivuganye ko tugomba guhangana nabyo. Ntabwo ari byo gusa tugomba guhangana nabyo, nababwiye ko tugomba guhanga n’ikintu cyose cyatuma Perezida wacu atagaruka ku kibuga. Yavuze ko agiye kuza, yarabivuze avuga ibimubuza ariko ageze aho avuga ko agiye kwiyizira”.
- Advertisement -
Mudahaheranwa Yussuf yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo kubana na Perezida Kagame mu mupira w’amaguru ndetse hakaba hari igihe yamutumaga mu rwambariro.
Umuyobozi Rwanda Premier League yavuze ko afite intego yo kuzakora ibishoboka byose Perezida Kagame agasubira kuri Stade. Ati: “Icyo navuga uretse ejo bundi yatashye Stade Amahoro n’imikino myinshi mpuzamahanga amaze igihe ataza kuyireba.
Yakomeje agira ati: “Nshaka kugerageza, intego naguha ni uko iyi shampiyona turimo ziriya nzitizi zose zizavaho nibinankundira kuko ubutumwa bwose nzabumugezaho azarebe byibura umukino umwe muri shampiyona y’u Rwanda. Uyu mwaka ugomba kurangira Perezida yaje ku kibuga. Ni bidakunda nzaba nakoze ibyanjye ariko bizaba.”
Perezida Paul Kagame aheruka kujya kureba umukino kuri Stade muri 2016 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina Imbere mu gihugu (CHAN) yabereye mu Rwanda.
Tariki ya 24 Mutarama 2024, ubwo yari muri Kigali Convention Center ku munsi wa nyuma w’Inama y’Umushyikirano, Perezida Paul Kagame yahishuye ko impamvu yahagaritse kujya kuri Stade ya ruhago ari uko hakomeje kugaragaramo ruswa, amarozi n’ibindi by’umwanda.