Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
Gen Mubarakh wayoboye iyi kipe imyaka ibiri, yayisuye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024, habura amasaha make ngo ikine na mukeba Rayon Sports imaze imikino ine idatsinda.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko cyari igikorwa kigamije kureba uko ikipe yiteguye ndetse no kuyibwira ko ishyigikiwe mu buryo bwose mbere yo guhura na mukeba.
- Advertisement -
Uyu muyobozi kandi yari yagaragaye no ku mukino w’ikirarane iyi kipe iheruka gutsindamo Etoile de l’Est igitego 1-0 tariki 5 Werurwe.
APR FC imaze iminsi ititwara neza imbere ya Rayon Sports kuko imaze imikino ine itayitsinda, aho yatsinzwe itatu ikanganya umwe ari na wo uheruka.
Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo itaratsindwa muri Shampiyona ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amaota 55, aho irusha Murera iyikurikiye amanota 10.
Muri rusange, kwinjira kuri uyu mukino wo ku wa Gatandatu ni 5000 Frw (7000 Frw ku munsi w’umukino), 7000 Frw (azaba ibihumbi 10 Frw nyuma), ibihumbi 20 Frw (azaba ibihumbi 30 Frw) n’ibihumbi 50 Frw.