Mu gihe u Rwanda rukomeje gusaba kuba rwakwakira Formula 1, ruramutse rwemerewe kuyakira, ntiyaba iya mbere y’umwaka wa 2028 kuko zo zifite ibindi bihugu bizayakira.
Ubuyobozi bwa Formula 1 bukomeje gushaka igihugu gishya bwagezamo iri siganwa, aho u Rwanda na Thailand hari guhabwa amahirwe kurusha ahandi. Mu gihe u Rwanda rwakwemererwa, amahirwe ni uko rwakwakira iryo mu 2028 cyangwa indi myaka izakurikiraho.
Icyakora bamwe mu bakomeye muri uyu mukino, bakomeje kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyiteguye kwakira iri siganwa cyane ko ryaba rigarutse ku mugabane wa Afurik.
- Advertisement -
Mu gihe iri rushanwa ryajyanwa i Kigali, ryakwiyongera ku ry’i Madrid muri Espagne riheruka kongerwa mu ngengabihe y’umwaka kugeza mu 2035 gusa rikazatangira gukinwa mu 2026.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.
Ni mu gihe kandi rurangiranwa muri uyu mukino, Lewis Hamilton aherutse kugaragaza u Rwanda nk’amahitamo meza kuri iri siganwa.
Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.
Mu busanzwe, umwaka wa Formula 1 uba ugizwe n’amasiganwa 24 abera mu 21 bihugu kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira amasiganwa atatu abera i Miami, Austin ndetse n’i Las Vegas.