UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 6 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma FIFA yahembye Lionel Messi nk’umukinnyi wa 2023
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

FIFA yahembye Lionel Messi nk’umukinnyi wa 2023

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 16/01/2024 saa 11:22 AM

Lionel Messi, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka wa 2023 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA),Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye iki gihembo mu bagabo, ahigitse Erling Haaland banganyije amanota [uyu Munya-Argentine akizwa n’uko yatowe kenshi mbere n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu] ndetse na Kylian Mbappé.

Kapiteni wa Argentine ntiyitabiriye ibi birori yari guhererwamo igihembo kuko ari kumwe n’ikipe ye ya Inter Miami aho bari kwitegura umukino wa gicuti bazahuramo na El Salvador ku wa Gatanu.

 

- Advertisement -

Ni ku nshuro ya gatatu Messi yegukanye iki gihembo aho yagiherukaga mu 2019 na 2022 kuva gitandukanyijwe na Ballon d’Or itangwa na France Football.

 

Ibi bihembo byatangiwe mu birori byabereye i Londres mu Bwongereza ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2024

 

Mu bagore, iki gihembo cyegukanywe n’Umunya-Espagne Aitana Bonmatí wafashije igihugu cye kwegukana Igikombe cy’Isi mu mpeshyi ya 2023.

 

Ibyagendeweho hatoranywa abagabo bitwaye neza mu bihembo bya FIFA ni ibyakozwe hagati ya tariki ya 19 Ukuboza 2022 n’iya 20 Kanama 2023.

 

Impamvu ni uko ibihembo bya 2022 byarebye no ku Gikombe cy’Isi cya 2022 cyarangiye ku wa 18 Ukuboza.

 

Nubwo bimeze gutyo, birasa n’aho abatoye benshi bagendeye ku buryo Messi yitwaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022 aho yatsinze ibitego birindwi, akanatanga imipira itatu yavuyemo ibitego kuri bagenzi be mu mikino irindwi.

 

Guhera ku wa 19 Ukuboza 2022 kugeza ku wa 20 Kanama 2023, Messi yatsinze ibitego bitanu mu mikino itatu yakiniyemo Argentine.

 

Muri Paris Saint-Germain, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 21 mu gihe muri Inter Miami yatangiye gukinira muri Nyakanga, yatsinze ibitego 11, atanga imipira itanu ndetse afasha iyi kipe kwegukana Leagues Cup.

 

Abakinnyi bane ni bo begukanye Igihembo cy’Umukinnyi Mwiza mu Bagabo kuva gishyizweho na FIFA mu 2016.

 

Cristiano Ronaldo yagitwaye mu nshuro ebyiri zibanza, akurikirwa na Luka Modrić mu 2018, mu gihe Robert Lewandowski yagitwaye mu 2020 na 2021.

 

Messi aheruka kwegukana Ballon D’OR ya 8

Irebana na: home
Muhire Jimmy Lovely January 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 6 days
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 month
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?