Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe na FIFA ku mikino y’amakipe y’igihugu cye mu gihe cy’amezi atandatu kubera imyitwarire mibi.
Samuel Eto’o ni umwe mu bagabo badakunze kwihanganira ibyemezo bimubangamira cyangwa ibimwitambika mu kazi ke cyane cyane ako kuyobora FECAFOOT.
Muri Nzeri 2024, yaherekeje Ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abagore yari yagiye kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi, i Bogotá muri Colombia, ariko ntiyakwihanganira ibyemezo byo ku mukino basezerewemo.
- Advertisement -
Mu mukino wa ⅛ bahuriyemo ba Brésil, yagaragaje imyitwarire idahwitse ku basifuzi ndetse no ku bakinnyi bari bamaze gutsinda ikipe ye ibitego 3-1 mu minota y’inyongera.
Ibi byatumye Komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, yicara ikiga ku makosa y’ibihabanye n’ingingo ya 13 n’iya 14 mu mategeko agenga imyitwarire muri ruhago, yakozwe.
Mu myanzuro yafatiwe uyu mugabo w’imyaka 43 harimo kumara amezi atandatu atitabira imikino Cameroun yaba yahuye n’indi kipe iyo ariyo yose, haba mu bakiri bato, abakuru no mu bagore.
FIFA kandi ivuga ko mbere yo gushyira hanze uyu mwanzuro yari yabanje kumenyesha nyir’ubwite icyemezo cyafashwe.
Si ubwa mbere ahanwe kuko muri Nyakanga, akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, kateraniye hamwe kugira ngo gasuzume imyitwarire ye mu bihe bitandukanye, aho yashinjwaga ibirimo gufasha amakipe kubona intsinzi mu mikino yo muri Cameroun.
Aka kanama kasanze nta gihamya ifatika y’uko ibi bikorwa yabikoze ariko habayemo gusinyisha umuterankunga wa shampiyona no kuba ’brand ambassador’ w’icyo kigo mu buryo budakurikije amategeko.
Ibi byatumye ahanirwa icyaha cyo kutubaha amabwiriza agenga CAF, acibwa ibihumbi 200$.
Iyo aramuka ahamwe n’ibyaha byo gufasha amakipe kubona intsinzi no kugurisha imikino imwe n’imwe muri Shampiyona, yari guhagarikwa muri Ruhago burundu.
Ahagaritswe mu gihe yarimo ategura imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2025, igomba guhuza Les Lions Indomptables na Kenya.
Mbere yo kuba umuyobozi mu mupira w’amaguru, Eto’o yabanje kuba umukinnyi ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, FC Barcelone, Chelsea, Inter Milan n’izindi.