Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw, zizakoreshwa muri uyu mwaka wa 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, nibwo habaye Inama y’Inteko Rusange, yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Mu byagombaga kuganirwaho muri iyi Nteko Rusange, harimo kwemeza Ingengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2024. Abanyamuryango b’iri shyirahamwe bakaba bemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw.
Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iyi Ngengo y’Imari, harimo amarushanwa atandukanye ndetse no kuzajya gushaka Abanyarwanda bakina ku Mugabane w’i Burayi, iki gikorwa kikazatwara angana na miliyari 3.21 Frw.
- Advertisement -
Harimo kandi ibihembo ku makipe mu byiciro bitandukanye, ibikoresho by’Itumanaho, imishahara y’abakozi ba Ferwafa, ingendo z’imbere mu Gihugu no hanze ya cyo mu iri shyirahamwe, kongerera ubushobozi abakozi, ubwishingizi ku mutungo utimukanwa n’ibindi.
Muri uyu mwaka, miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw akoreshwe mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw azajya mu kugura ibikoresho by’inyubako ya Isonga yubatswe na FERWAFA.
Miliyari 2,41 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024, arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore.
Mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru ku bakiri bato, muri uyu mwaka FERWAFA yateganyije ko hari miliyoni 160 Frw, zizajya mu bikorwa byo kujya gushaka no guhuriza hamwe abana b’Abanyarwanda bakina mu makipe akomeye hanze.
Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje Ingengo y’Imari ya 2024
Ingengo y’imari yemejwe ingana na Miliyari 9,9 Frw mu 2024