Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2022-23. .
Iyi shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, AS Kigali yakira Etincelles, APR FC yakire Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports, Sunrise FC na Police FC, Espoir FC yakire Marines.
Umukino uba utegerejwe na benshi ni uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona, zongere ku munsi wa 19, tariki 19/02/2022.
Uko umunsi wa mbere upanze:
AS Kigali vs Etincelles
APR FC vs Musanze FC
Bugesera FC vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Police FC
Espoir FC vs Marines FC
Rwamagana vs Gorilla
Rayon Sports vs Rutsiro
Gasogi United vs Mukura VS
- Advertisement -
Amatariki azaberaho imikino y’ingenzi:
13/9 APR vs Police
11/10 Rayon Sport vs AS Kigali
22/10 AS Kigali vs APR
22/10 MVS vs Kiyovu
11/11 Kiyovu vs Rayon Sport
18/11 APR FC vs Kiyovu Sport
20/11 Rayon Sport vs MVS
27/11 MVS vs APR
3/12 AS Kigali vs Kiyovu
17/12 Rayon Sport vs APR