Uyu rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA ndetse ntiyakoranye imyitozo na bagenzi be bitegura umukino wa kimwe cya kane cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare.
Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo mu Nzove ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri aho abakinnyi bose bari bagaragaye ku mukino wa Police FC bose bagaragaye mu myitozo uretse umukinnyi umwe Héritier Luvumbu uheruka kugaragara mu gikorwa kitavuzweho rumwe.
Mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 52 w’umukino, ni ko kwishimira igitego apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.
- Advertisement -
Iki gikorwa cyo gupfuka ku munwa kikaba ari igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abakongomani hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibi byakurikiwe n’itangazo ryashyizwe hanze n’ ikipe ya Rayon Sports rivuga ko idashyigikiye ibyakozwe n’umukinnyi wayo, ni mu gihe hari hategerejwe ikiva mu mwanzuro w’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kanarangije kumutumizaho.
Nubwo Rayon Sports itigeze ivuga ko ihagaritse uyu mukinnyi mu gihe runaka, amakuru agera ku UMURENGEZI wamenye avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butanyuzwe n’ibyo yakoze ndetse bishobora kurangira batandukanye na we.
Mu itangazo yashyize hanze, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse Luvumbu mu gihe cy’amezi atandatu atitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ku wa Gatatu, Rayon Sports izakirwa na Vision ku Mumena muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezererera Interforce muri 1/8 iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi. Biteganyijwe ko umukino uzatangira ku masaha ya saa 15:00.