UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma FEASSSA 2024: ADEGI Gituza na Ste Marie Reine zageze ku mukino wa nyuma
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

FEASSSA 2024: ADEGI Gituza na Ste Marie Reine zageze ku mukino wa nyuma

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/08/2024 saa 12:15 PM

Ikipe y’abahungu ya ADEGI Gituza muri Handball n’iy’abakobwa ya GS Ste. Marie Reine Rwaza muri Basketball, zombi zageze ku mukino wa nyuma muri FEASSSA 2024 iri kubera muri Uganda.

 

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe imikino ya ½ mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Bukedea mu Majyaruguru ya Uganda.

Mu makipe ane ahagarariye u Rwanda yageze muri iki cyiciro, abiri ni yo yabashije kugera ku mukino wa nyuma mu gihe andi abiri azahatanira umwanya wa gatatu.

- Advertisement -

Ikipe y’abahungu ya ADEGI Gituza yabaye iya mbere yageze ku mukino wa nyuma muri Handball nyuma yo gutsinda bigoranye Kimili SS yo muri Kenya ibitego 23-22.

ADEGI yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2023, ku wa Mbere izahura na Wampewo Ntakke SS yo muri Uganda guhera saa Tatu za mu gitondo.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni iya GS Ste Marie Reine Rwaza muri Basketball y’abakobwa, aho yatsinze St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 68-61.

Ku wa Mbere, Ste Marie Reine izisobanura na St. Noah Girls yo muri Uganda, yari yayitsinze mu mikino y’amatsinda.

Muri Volleyball, ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare izahatanira umwanya wa gatatu ihura na Cheptil SS yo muri Kenya, nyuma y’uko yatsinzwe na Bukedea CS yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-27, 21-25, 20-25) muri ½.

Indi kipe izahatanira umudali w’umwanya wa gatatu ni iya ITS Kigali muri Basketball aho izahura na Buddo SS yo muri Uganda, ni nyuma yo gutsindwa na Laiser Hill Academy yo muri Kenya amanota 84-76.

Mbere y’umunsi wa nyuma w’iyi Mikino izasozwa ku wa 26 Kanama, u Rwanda rufite imidali ibiri ya Zahabu yegukanywe na Umutesi Uwase Magnifique mu gusiganwa ku maguru.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba ADEGI Gituza nyuma yo kongera kugera ku mukino wa nyuma wa FEASSSA

ADEGI ntiyorohewe n’umukino yahuyemo na Kimili SS yo muri Kenya

ADEGI izisobanura na Wampewo Ntakke SS ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Mbere mu gitondo

GS Ste. Marie Reine Rwaza yabonye intsinzi yakoreye imbere ya St. Mary’s Kitende yo muri Uganda

ITS Kigali yatsindiwe muri 1/2, ibura amahirwe yo gukina umukino wa nyuma

Muhire Jimmy Lovely August 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?