Ibitego bya Bruno Fernandes, Bernardo Silva na Samet Akaydin witsinze nibyo byahesheje intsinzi Portugal ibona amanota atatu ayemerera guhita iyobora Itsinda F ndetse no kubona itike ya 1/8.
Ni mu mukino wabereye Westfalenstadion iri mu mujyi wa Dortmund, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2024.
Portugal yahabwaga amahirwe niyo kipe yinjiye bwa mbere mu mukino ikina ishingiye ku mipira yo mu kibuga hagati ariko na Turikiya ntiyaburaga kunyuzamo igacungira ku mipira yihuse.
- Advertisement -
Rutahizamu wa Turikiya ukina anyuze mu mpande, Muhammed Kerem Aktürkoğlu, yatanze umupira washoboraga kuvamo igitego ubwo yawuhinduraga mu rubuga rw’amahina gusa ku bw’amahirwe ntihagira uwukoraho.
Ubu buryo bwahwituye abakinnyi ba Portugal bongeramo imbaraga bajya gushaka igitego cyabonetse ku munota wa 21 gitsinzwe na Bernardo Silva wahawe umupira ahagaze neza mu rubuga rw’amahina.
Iki gitego cyakuye mu mukino Turikiya ku buryo yageze ku munota wa 28, myugariro wayo Samet Akaydin akitsinda igitego nyuma yo kutavuga neza n’umunyezamu we Altay Bayındır.
Muri iki gice, Rafael Leão wa Portugal na Abdülkerim Bardakcı wa Turukiya babonye amakarita y’umuhondo bituma bombi batazakina umukino ukurikira muri iri rushanwa.
Amakipe yombi kandi yagiye mu karuhuko kumva inama z’abatoza, Portugal iyoboye umukino ku bitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, aho umutoza wa Portugal Roberto Martínez yakuye mu kibuga Rafael Leão na João Palhinha ashyiramo Rúben Neves na Pedro Neto.
Uwa Turukiya, Vincenzo Montella nawe yakuyemo Orkun Kökçü amusimbuza Yusuf Yazıcı kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Ku munota wa 53 Cristiano Ronaldo yafashije Bruno Fernandes gutsinda igitego cya gatatu cya Portugal nyuma yo kumuha umupira ari mu rubuga rw’amahina nawe akawusunikira mu rucundura.
Mu minota 10 ya nyuma y’umukino ni bwo Turukiya yashatse uko yabona byibuze igitego cy’impozamarira ariko birangira kibuze, umukino wegukanwa na Portugal yatsinze ibitego 3-0.
Iyi ntsinzi yatumye Portugal iyobora Itsinda F n’amanota atandatu ndetse ihita inabona itike yo kujya muri ⅛, igakurikirwa na Turukiya ya kabiri ifite atatu, mu gihe Repubulika ya Tchèque yanganyije na Georgia bifite inota rimwe.
Undi mukino utegerejwe kuba urahuza u Bubiligi na Romania ari nawo wa nyuma mu mikino ya kabiri yo mu matsinda.