Umujyanama wa Moïse Katumbi ukuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi muri DR Congo arashinjwa n’ubutasi bwa gisirikare umugambi wo “guhirika ubutegetsi buriho, bagashyiraho umuntu ukomoka muri Katanga”.
Salomon Idi Kalonda yafashwe n’inzego z’umutekano mu cyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Kinshasa arafungwa.
Mu itangazo imbere y’abanyamakuru kuwa mbere, Colonel Kangoli Ngoli wo mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare yavuze ko ibimenyetso bamaze kubona mu iperereza bishinja Kalonda gukorana na M23 n’abasirikare b’u Rwanda muri uwo mugambi.
Kalonda – kugeza ubu ufunze, cyangwa uruhande rwe, nta cyo baratangaza ku byo aregwa. U Rwanda ruhakana ko rukorana na M23, mu gihe M23 ivuga ko ibiregwa Kalonda ko akorana nayo “birasekeje”.
- Advertisement -
Col Kangoli yavuze ko Kalonda yafatanywe imbunda ya pistolet, kandi ko yari afite abasirikare ba leta bamurinda mu buryo butemewe “barimo uw’ipeti rya majoro”.
Yagize ati: “Uyu [majoro] yari mu nzira zo kwakira intwaro ku nyungu za Salomon Kalonda.”
Yongeraho ko Kalonda yavuganaga “bihoraho” na ba ofisiye ba M23, “hamwe n’ab’u Rwanda”.
Leta ya Kinshasa ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha na M23, ibyo u Rwanda na M23 bakomeje kwamagana bavuga ko ntaho bahuriye.
Kalonda agira ati: “Intego yari uguhirika ubutegetsi buriho muri DRC ku buryo bwose bushoboka, bagashyiraho umuntu ukomoka mu ntara ya Katanga”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DR Congo bamaganye ifungwa rya Salomon Kalonda bavuga ko rigamije guca intege ibikorwa bya politiki bya Moïse Katumbi, umwe mu bashobora guhatana bikomeye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora yo mu Ukuboza(12).
Katumbi ntacyo aratangaza ku birego biregwa umujyanama we, gusa nyuma yo gufatwa kwe yavuze ko ifatwa rye ridafite ishingiro ry’amategeko, asaba ko arekurwa.
Ntidushaka gukora coup d’État – Willy Ngoma wa M23
Umuvugizi wa M23 ishami rya gisirikare Major Willy Ngoma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko ubwe atazi Salomon Kalonda kandi ko bo icyo bifuza “ni ibiganiro si ukuvanaho ubutegetsi”.
Aseka, yagize ati: “Birasekeje cyane! Ni gute umusivile nka Kalonda ashinjwa guhirika ubutegetsi…Iyo bashaka kugira uwo bikiza bamushyiraho ibirego byose.
Uravuga we gusa, hari abakobwa bafatiye i Goma, babajyanye i Kinshasa barafunze, kubera iki? Kuko gusa bari bafite nimero ya Willy [Ngoma] muri telefone yabo. Kandi umuntu wese ashobora kugira telefone yanjye ashaka kumenya ibi cyangwa biriya, turi abanyecongo, turi abantu.”
Abajijwe niba Salomon Kalonda yaba yaravuganaga n’abo muri M23 “bihoraho” nk’uko abishinjwa n’ubutasi bwa gisirikare, Willy Ngoma yagize ati: “M23 ni ‘mouvement’ nini, niba umuntu yavuganye n’umuntu wo muri M23, ese ni icyaha? Kuba muri M23 ntibivuze kutavugana n’abantu. Dufite abavandimwe, dufite inshuti, dufite abo twiganye, turi abanyecongo.”
Atanga amazina, Ngoma yagize ati: “Hari abantu bo muri UDPS [ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi] tuvugana. Kuki abo badafatwa? Hari abandi bari muri leta n’ubu tuvugana, kuki bo badafatwa? M23 ntishobora kuvugana n’umuntu uri i Kinshasa ngo ategure coup d’État, turashaka ibiganiro na leta nta kindi dushaka.”