Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, yeguye ku mirimo ye ndetse no ku nshingano zo kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.
Mu ibaruwa ye, Dr Iyamuremye, yasobanuye ko kubera ubwo burwayi, akeneye gufata umwanya wo kwivuza bitabangamiye inshingano ze.
Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye, ndetse anashimira Abasenateri bamutoreye kubayobora.
Yagize ati: “Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi, kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe, mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”
- Advertisement -
Nyuma y’ubwegure bwe, ku rubuga rwa twitter rw’Inteko Ishingamategeko y’uRwanda, batangaje ko ku munsi w’ejo tariki ya 09 Ukuboza 2022, Inteko Rusange izagezwaho uko kwegura, hanyuma yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.