Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain, yakatiwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo uyu Munya-Brésil yagejejweho imyanzuro y’inteko iburanisha yo muri Espagne, aho yakoreye icyaha ashinjwa.
Uru ni urubanza rwamaze iminsi itatu, aho ku munsi wa mbere humviswe abatangabuhamya barimo mubyara ndetse n’inshuti b’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu.
- Advertisement -
Aba bavuze ko mbere y’uko Alves ajya guhohotera mugenzi wabo, yabanje kubakorakora bose kugeza ubwo avanyemo umwe muri bo akamujyana mu bwiherero.
Ushinja Alves yongeye gushimangira ko mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro ‘VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Abandi batanze ubuhamya muri uru rubanza barimo n’umugore wa Dani Alves, byavuzwe ko yamaze kwaka gatanya n’umugabo we.
Uyu mugabo w’imyaka 40 mbere wari wahakanye ibyaha byose aregwa ndetse n’umunyamategeko we Cristóbal Martell Pérez-Alcalde akerekana ko amashusho yatanzwe atagaragaza umukiliya we akora ibyaha aregwa, yemeye ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mukobwa ariko ko bombi bari bamaze kubyumvikanaho.
Inteko iburanisha yagaragaje ko usibye ubuhamya bwatanzwe, hari n’ibimenyetso bigaragara byerekana ko uwatanze ikirego yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato bityo uyu mugabo agomba gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu.
Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Uyu mugabo kandi ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu ya Brésil.