U Rwanda rwatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 58 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 19 muri Cricket, wabereye i Gahanga kuri iki Cyumweru.
Kenya yatsinze tombola, ihitamo gutangira umukino ijugunya udupira, naho u Rwanda rudukubita ari na ko rukora amanota.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze amanota 95 mu dupira 120, ariko abakinnyi umunani barwo bakuwemo n’aba Kenya.
- Advertisement -
Mu gice cya kabiri, Kenya ni yo yari itahiwe mu gukora amanota mu gihe abangavu b’u Rwanda batangiye kujugunya udupira ku buryo babuza Kenya kuba yageza ku manota 96 yasabwaga kubona kugira ngo yegukane intsinzi.
Abanyarwandakazi babigezeho kuko nyuma y’udupira 79, u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi 10 bose ba Kenya bagombaga gushyiraho amanota, mu gihe bo bari bamaze gutsinda 37 gusa.
Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu yegukana intsinzi ya mbere mu irushanwa ku kinyuranyo cy’amanota 58 [ayo Kenya yaburaga ngo itsinde umukino].
Uwimana Ruth wakuyemo abakinnyi bane ba Kenya, ni we wabaye umukinnyi w’umukino. Ni mu gihe Niyomuhoza Shakila yatsinze amanota 29 muri uyu mukino.
Mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzakurikizaho Namibia ku wa Mbere saa Saba n’iminota 50 muri IPRC Kigali.
Ikipe y’Igihugu iri mu Itsinda rimwe na Kenya, Namibia na Uganda mu gihe Itsinda B ririmo Zimbabwe, Nigeria, Tanzania na Malawi.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ mu gihe umukino wa nyuma uzatanga ikipe ijya mu Gikombe cy’Isi cya 2025 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024.