Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze gusinyana amasezerano na Zanzibar yo kwamamaza ubukerarugendo bw’iki kirwa cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Zanzibar ni kimwe mu birwa byo muri Afurika biteye imbere mu byiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye abayobozi by’umwihariko abashinzwe ubucuruzi muri Chelsea bagirira uruzinduko muri iki kirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde ngo baganire ku iterambere ryacyo muri bwo.
- Advertisement -
Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse, Perezida wa Zanzibar, Hussein Mwinyi, yagiranye inama n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Chelsea, Barnes Hampel n’abamuherekeje mu mugoroba wo ku wa 1 Gashyantare 2024.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku gice cy’ubukerarugendo, aho Chelsea izajya yambara ‘Visit Zanzibar’ nk’umuterankunga wayo ndetse ikanagira uruhare mu iterambere rya ruhago by’umwihariko gushyiraho amarerero.
Biteganyijwe ko Barnes Hampel agomba kubanza guhura na Minisitiri w’Umuco, Ubugeni na Siporo muri Zanzibar, Damas Ndumbaro ndetse na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.