Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko iyi kipe yatumiwe muri Simba Day, umukino usanzwe utangiza umwaka w’imikino w’iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo kwerekana umutoza mushya, Darco Nović wahawe amasezerano y’imyaka itatu.
Karasira yatangaje ko Yanga na Simba SC zo muri Tanzania zifuza imikino ya gicuti n’iyi kipe y’Ingabo.
- Advertisement -
Yagize ati “Ibya Yanga na Simba byo hari ibyo tutaranoza. Yanga ni yo yifuza kuza, Simba ikatwifuza ibyo byose kandi bikaba mu byumweru bibiri mbere y’uko dukina Super Cup. Natwe turazifuza kuko ni amakipe meza, yubakitse bityo yagufasha kwinjira mu marushanwa neza.”
Simba SC yatumiye APR FC mu mukino wo kwizihiza umunsi wayo umenyerewe nka Simba Day.
Nyuma yo guha ikaze abatoza bashya, Chairman yatangaje ko bifuje Darco Nović kubera ubunararibonye afite.
Ati “Hari ibyo twakunze mu mikinire uko twamubonye, ubunararibonye afite hamwe n’abo bazafatanya ikindi ni uko abana n’abantu.”
Yakomeje avuga ko yahawe intego zo kubaka ikipe iryana yubashywe mu Karere no muri Afurika.
Ati “Intego ni ugukora ikipe iryana yubashywe mu Karere no muri Afurika muri rusange. Tumaze imyaka duha abatoza umwaka umwe ariko twabonye ari byiza ko twamuha igihe kirekire bityo akabona ko afite akazi ko kubaka. Nicyo ahanini twagambiriye bityo nawe akumva ko ari umwe mu bayigize.”
Ikipe y’Ingabo iracyari ku isoko ishaka aho ishaka abakinnyi biganjemo abasatira izamu ndetse na myugariro.
Karasira yavuze ko muri iyi mpeshyi bakeneye abakinnyi 27 cyangwa 28.
Ati “Hari abakinnyi tuzongeramo ku buryo tuzagira nka 27 cyangwa 28. Twese tuba turi kumwe kuri stade, birumvikana rero ko turi gushyiramo imbaraga mu busatirizi.”
Yakomeje avuga ko kandi bafite icyizere cyo kuzabona abakinnyi beza kuko aribo bari kuganiriza.
Ati “Dufite icyizere ko tuzabona abakinnyi beza kuko abo twaganiriye nabo ni beza pe. Turifuza nka batanu ariko isoko ntabwo ryoroshye kuko ni uguhangana. Bigenze neza aba mbere batangira kuhagera mu cyumweru gitaha.”
Umutoza Darco Nović azungirijwe na Dragan Sarac na Hitimana Thierry. Marmouche Mehdi ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu ndetse na Dragan Culum uzaba ushinzwe gusesengura amashusho (Video Analyst).