Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga televiziyo ya BTN yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Amakuru UMURENGEZI.COM ukesha umwe mu banyamakuru ba hafi b’inshuti ze, avuga ko Ntawuyirushamaboko yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza.
Uyu munyamakuru avuga ko na bo batunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.
Ati, “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma, kuwa 13 Mata 2022, yatanze inkuru ariko ifite akabazo, sinamenya icyabiteye. Nyuma nashatse kumubaza ikibazo yagize cyatumye atanga inkuru ituzuye neza ndamubura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.”
- Advertisement -
Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ahagana saa saba n’igice (01h30), ndetse ubutumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp bukaba buri ku kugaruka ku ngingo idashyidikanywaho y’uko Itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’umuhanga kandi wari ingirakamaro.
Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye, ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru no kuyisoza.
Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Radio na TV1, ndetse na BTN TV yakoreraga kuri ubu.
Mu mwaka wa 2020, Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru yitwa Intwari FC, yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
UMURENGEZI umwifurije iruhuko ridashira, kandi unihanganishije inshuti n’umuryango we mu kababaro barimo ko kubura umuvandimwe.