Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizishyura ibihumbi 20$ (asaga miliyoni 25 Frw) kugira ngo Ikipe y’Igihugu “Amavubi” izitabire CECAFA ya 2024 izabera muri Zanzibar.
CECAFA Senior Challenge Cup iteganyijwe kuva tariki ya 29 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga, ni nyuma y’uko iri rushanwa ryaherukaga kubera muri Uganda mu 2019.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo, yavuze ko hari amakipe atari muri iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati yifuza kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka.
- Advertisement -
Ati “Turacyaganira na bo ndetse tuzatangaza amakipe yose azitabira bitarenze muri Gicurasi 2024. Twizeye ko Zone [ya CECAFA] izagira irushanwa ryiza rizafasha kwitegura amajonjora y’Igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi cya 2026.”
Gecheo yongeyeho ko bateganya ko mu mpera z’uku kwezi bazasura ibibuga bizakinirwaho CECAFA y’uyu mwaka, aho ishobora gukinirwa kuri Amani Stadium, Sheikh Abed Karume Stadium na Pemba Stadium.
Ni mu gihe buri shyirahamwe rinyamuryango rizohereza ikipe muri CECAFA Senior Challenge Cup ryasabwe kwishyura ibihumbi 20$ azafasha igihugu kizakira gutegura irushanwa rikagenda neza.
Mu gihe cyashize, CECAFA yatumiwe ibindi bihugu birimo Libya, Zimbabwe, Malawi na Zambia mu marushanwa atandukanye ya CECAFA Senior Challenge Cup.
Uganda ni yo ifite igikombe giheruka, aho yacyegukanye itsinze Eritrea ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye i Kampala mu 2019.