Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatomboye Tanzania iri mu rugo, Kenya, Djibouti na Sudani mu mikino ya CECAFA U 20 yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Iri rushanwa rizabera muri Tanzania hagati y’amatariki 6-10 Ukwakira 2024 rikinirwe ku bibuga bitatu bya Azam Complex, KMC Complex ndetse na Major General Isamuhyo Stadium.
Amavubi U 20 akaba yisanze mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abakuru nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri mu 2022 u Rwanda rutitabiriye.
- Advertisement -
U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10/10 ruhure na Tanzania tariki 13 uko kwezi mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti tariki 15 Ukwakira.
Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka wa 2025.
Mu rindi tsinda muri iyi mikino, Uganda ifite igikombe yo izaba ihatana na Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse n’u Burundi.
Amavubi U 20 kuri ubu bitari byamenyekana uzaba ayatoza, ntabwo yitabiriye irushanwa nk’iri ryari ryabereye muri Sudani muri 2022 aho inshuro imwe rukumbi yakinnyeho igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka ari ubwo u Rwanda rwacyakiraga muri 2009.