Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ifite ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yo gutakaza abakinnyi bane barimo n’abayitsindiye mu mukino uheruka.
Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, ni bwo muri Côte d’Ivoire hateganyijwe imikino ya ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika harimo n’uzahuza iki gihugu na RDC.
Uyu ni umukino Côte d’Ivoire izaba idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye kubera ibibazo bagize mu mikino iheruka harimo n’uwa Mali wayisigiye amakarita menshi.
- Advertisement -
Uyu mukino wari wayihuje n’abakeba wasize myugariro Odilon Kossounou na rutahizamu Oumar Diakité bahawe amakarita atukura atabemerera gukina umukino ukurikira.
Kossounou yazize amakosa abiri y’amakarita y’umuhondo yakoze ku mukino wa Mali, asohorwa mu kibuga ku munota wa 43, mu gihe Diakité yambuye umwenda akimara gutsinda igitego cyarokoye Les Éléphants ku munota wa 122, ahabwa umuhondo usanga undi yari yahawe yerekwa itukura.
Aba biyongeraho Serge Aurier na Christian Kouamé babonye imihondo ibiri mu mikino yikurikiranya. Kutaboneka kw’abo bakinnyi bose bishobora kugira ingaruka ku mutoza wayo Emerse Faé.
Côte d’Ivoire ni ikipe iri gutungurana muri iri rushanwa kuko nyuma yo kurenga amatsinda ihetswe mu makipe yatsinzwe ariko neza, yakuyemo Nigeria bigoranye byakuruye impaka nyinshi kubera imisifurire, irongera ikuramo Mali nta nkuru hifashishijwe penaliti.
Umukino wa Les Éléphants ndetse na Les Léopards uzabera kuri Stade Alassane Ouattara d’Ebimpé, ku wa Gatatu, saa 22:00. Ikipe izawutsinda izabona itike yo gukina umukino wa nyuma, itsindwa ihatanire uwa gatatu.