UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Byinshi utari uzi ku nyoni ya Matene
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Byinshi utari uzi ku nyoni ya Matene

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 17/05/2021 saa 6:14 PM

Umuntu wakuriye mu bice by’icyaro aho ariho hose mu Rwanda, inyoni ya Matene arayizi cyane cyangwa se yayumvise bayivuga, kuko ivugwaho udushya twinshi turimo no kuba isoko y’igikundiro ku bagabo bashaka gukurura igitsina gore, umumaro mu mihango gakondo n’ibindi.

Ubusanzwe imiterere y’inyoni usanga ijya gutandukana n’iy’abantu, kuko mu nyoni usanga ikigabo ari cyo kiba ari cyiza cyane kandi gifite imiterere ikurura ikigore. Iyo miterere yo guhinduka ngo ikigabo gikurure ikigore, hari inyoni ziyihorana buri gihe cyose, ariko kandi hari n’izigira iyo miterere mu gihe cyo kororoka.

Imwe muri izo nyoni zibasha guhindura imiterere yayo ngo ibashe gukurura ikigore, ni inyoni yitwa Matene.

Imiterere ya Matene

Matene by’umwihariko ingabo, ni inyoni ishobora guhindura imiterere yayo bitewe n’ibihe runaka. Matene y’ingabo iyo iri mu gihe cyo kubangurira ingore, ifata indi miterere n’ishusho itari isanganywe. Muri icyo gihe usanga ifite amabara y’umukara n’umweru ndetse n’imirizo miremire cyane kandi ikagira ibara ry’umukara ku mutwe.

- Advertisement -

Imirizo yayo muri icyo gihe cyo kubangurira, iba igizwe n’amababa ane maremare, afite uburebure bwa santimetero 20-22. Ku nda yayo, haba ari ibara ry’umweru kandi umunwa wayo uba ari umutuku. Amaso yayo aba ari ikigina ndetse amaguru n’amajanga biba bijya gusa n’umukara w’ivu.

Iyo miterere tuvuze haruguru, iboneka kuri Matene y’ingabo mu gihe cyo kubangurira ingore. Iyo Matene y’ingabo iri mu bihe bisanzwe iba ijya gusa n’ingore bigatandukanywa n’utubara twinshi turi ku mababa kandi ikaba ari nini kuruta ingore.

Ibyo bivuze ko iba ifite imirizo migufi kandi amababa yayo aba ajya gusa n’ikigina. Ku nda hayo, haba hasa n’umukara n’ikigina kandi hari n’utuntu tw’udusharagure.

Matene zishobora kuboneka mu busitani, umukenke, mu byatsi, mu mirima n’ahandi. Uburebure bwa Matene bubarirwa kuri santimetero 12, ikagira uburemere bwa garama 14-19. Matene kandi ishobora kubaho kugera ku myaka irindwi.

Iyi nyoni yitwa Matene, itungwa n’imbuto ikura mu byatsi ndetse n’udusimba duto. Utwo dusimba ibasha kudufata mu gihe tuba turimo kuguruka.

Uko Matene yororoka

Matene kimwe n’izindi nyoni zimwe na zimwe, zigira imico idasanzwe yo kutubaka ibyari, ahubwo zikajya gutera amagi mu bindi byari by’izindi nyoni kugira ngo zizifashe kurarira, guturaga no kuzirerera imishwi.

Matene y’ingabo, iyo iri mu gihe cyo kubangurira ingore, iba ifite umubare munini w’ingore ziyigaragiye kandi iba ifite amahane menshi ku buryo yirukana izindi nyoni, kugira ngo yisanzure yo n’ingore zayo. Ingore iyo zimaze kubangurirwa, hari utunyoni duto two mu bwoko bw’amafundi Matene iba izi igihe duterera amagi nayo ikagenda igateramo amagi. Amagi ya Matene aba ari umweru.

Iyo Matene ije gutera amagi mu cyari cy’izindi nyoni, ntacyo itwara amagi isanzemo ahubwo yongeramo ayayo gusa. Iteramo amagi ari hagati y’abiri n’ane . Izo nyoni zirarira amagi yose kandi zikayaturaga.

Amagi ya Matene aturagwa nyuma y’iminsi 11-12. Nyuma y’ibyumweru bitatu imishwi iba imaze gukura bihagije. Imishwi ya Matene iba ishobora kwigana amajwi y’imishwi ya ya nyoni itari nyina. Gusa, nubwo iyo imishwi iyo ikiri mito iba ijya gusa n’iy’inyoni yaraririye amagi iyo mishwi yaturutsemo, imishwi ya Matene iba ari minini kandi uko igenda ikura igenda ihirikira hasi iyo mishwi yindi, ibyo bigatuma imishwi ya ya nyoni yaraririye amagi ya Matene ipfa.

Ibibangamira Matene

Mu Rwanda, akenshi abantu b’igitsina-gabo bakunda guhiga Matene y’ingabo by’umwihariko igihe iri mu gihe cyo kubangurira. Akenshi bayihiga bagamije kuyica ngo babone imirizo yayo, bitewe n’imyizerere ahanini y’uko yifitemo ubushobozi bwo kubafasha kureshya igitsina gore, kabone n’ubwo cyaba kitabakunda.

Mu bihugu bimwe na bimwe byo ku isi ahakorwa ubucuruzi bw’inyoni, Matene iri mu nyoni zikundwa kugurishwa ikajya kororwa cyangwa gukoreshwa mu yindi mihango. Ibyo bituma ziza mu nyoni zishobora gushira ku Isi, kuko zihigwa na benshi cyane.

Iradukunda Uwase Sylvie May 17, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 2 weeks
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 4 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?