UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 05/09/2024 saa 9:12 AM

Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Mu gihe shampiyona yabaye ihagaze kubera amakipe y’igihugu ari mu mikino itandukanye, amakipe yo mu Rwanda akomeje gushaka uko yabonera abakinnyi bayo imikino itandukanye.

Uyu mukino wagaragayemo amasura mashya ku mpande zombi, aho Kiyovu Sports yari ifite Nsanzimfura Keddy, , Mbirizi Eric, Mugisha Désiré na Sharif Bayo utari wagaragaye mu mikino ya Shampiyona.

- Advertisement -

Bugesera FC yo yiganjemo amasura mashya menshi nk’umunyezamu, Arakaza MacArthur, myugariro Hirwa Jean de Dieu, rutahizamu Bizimana Yannick n’abandi.

Ikipe yo mu Burasirazuba yatangiye umukino neza ihanahana kurusha Kiyovu Sports. Nubwo bimeze bityo ariko uburyo bw’ibitego ntabwo bwari bwinshi ibyatumaga umukino utaryoha.

Ku munota wa 27, Jibril Nsimbe Badru yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera ku mupira wahinduwe imbere y’izamu agakurikira neza akawuboneza mu nshundura.

Igice cya mbere cyarangiye, Bugesera FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

 

Amakipe yombi yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Urucaca rwinjiza Nsanzimfura Keddy, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mugisha Désiré.

Rwatangiye kugira imbaraga ari nako rusatira cyane ariko imipira myinshi Mugisha yahabwaga yayitangwaga n’umunyezamu wa Bugesera.

Muri iki gice, Bugesera FC yari yasubiye inyuma yugarira cyane ariko ntacyo abakinnyi ba Kiyovu bayitwaraga kubera ko uburyo bwo gushotera kure bazanye butabahiriye cyane ko imipira myinshi yajyaga hejuru y’izamu.

Ku munota wa 75, Bayo yacomekewe umupira mwiza azamuka wenyine ariko ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Kiyovu Sports yakomeje gusitara cyane ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo gikomeye cyane. Umukino warangiye Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Haringingo Francis yatangaje ko uyu mukino wateguye mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi batawubonye muri shampiyona kandi akaba akiri na bashya.

Iyi kipe izongera gukina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2023.

Bugesera FC yagize igice cya mbere cyiza cyane

Jibril Nsimbe Badru yishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Abakinnyi ba Bugesera bishimira igitego

Myugariro Ndizeye Eric atanga umupira

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi bashya ba Bugesera FC

Kiyovu Sports yasatiriye bikomeye mu gice cya kabiri

Sharif Bayo ahusha igitego gikomeye ku mupira wakubise igiti cy’izamu

Muhire Jimmy Lovely September 5, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?