UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Brazil : Umujyi wari uzi ko umaze kugira ubwirinzi kuri Covid-19 yongeye kwiyongera
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUbuzima

Brazil : Umujyi wari uzi ko umaze kugira ubwirinzi kuri Covid-19 yongeye kwiyongera

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 28/09/2020 saa 12:19 PM

Nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’iki cyorezo hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu – aho byavuzwe ko gucukura imva z’abapfuye bigoye ababikora kubera ubwinshi bwabo – abapfaga baragabanutse cyane muri Manaus.

Manaus ni umurwa mukuru wa leta ya Amazonas muri Brazil, abandura coronavirus bongeye kwiyongera cyane.

Ubushakashatsi bw’abahanga bwashyizwe ku rubuga medRxiv bwavugaga ko abatuye Manaus bashobora kuba barageze ku bwirinzi.

Ibyo ngo byari ku kigero cy’uko abantu benshi umubiri wabo wagize ubwirinzi kuri iyi virusi nyuma yo kuyikira ku buryo batongeraga kuyirwara cyangwa kuyanduza.

- Advertisement -

Abo bahanga bagereranyaga ko hejuru ya 66% by’abatuye uyu mujyi imibiri yabo imaze kugira ubwirinzi kuri Covid-19.

Uwayoboye ubu bushakashatsi yagize ati: “Ibimenyetso byose birerekana ko impamvu yo kuba barahuye cyane n’iyi virusi byaba byarateye kugabanuka kw’abandura n’impfu”.

Gusa ubu ibintu byahindutse, virusi yongeye kwiyongera.

Nyuma y’uko bari bafunguye ibintu byose vuba vuba, kuwa gatanu w’icyumweru gishize abategetsi bongeye kubuza abantu benshi guhura no kujya mu birori, mu gihe cy’iminsi 30.

Bashyizeho n’amasaha ntarengwa yo gufungura amaduka n’inzu zigurisha amafunguro.

Ukuriye uyu mujyi Arthur Virgilio yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro ari we ibi byabazwa.

Ati: “Leta igomba gufata ibi nk’ibintu bikomeye kandi ikavugisha ukuri”.

Abatavuga rumwe na Bwana Bolsonaro bamushinja gufata nk’icyoroshye iki cyorezo, akirengagiza inama z’inzobere zo kurinda abantu kwegerana n’andi mabwiriza.

Brazil ubu ni cyo gihugu cya gatatu ku isi cyashegeshwe bikomeye na coronavirus, aho abarenga 4,700,000 batangajwe ko bayanduye, muri bo abarenga 140,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

BBC

UMURENGEZI September 28, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 4 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?