Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ikiguzi cyo guherekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyari cyaravanyweho mu rwego rwo guca intege ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, kigiye gusubizwaho nyuma y’iminsi 90 yari yaratanzwe.
Ni icyemezo kizatangira kubahirizwa kuva tariki ya 22 Kamena 2020, aho ikiguzi cyo gukura amafaranga kuri konti ya banki ashyirwa kuri Mobile Money cyangwa akurwa kuri Mobile Money ashyirwa kuri konti ya banki kizongera kubahirizwa.
Ibi bizajyana kandi n’ikiguzi cyajyaga gitangwa mu gihe abantu bahererekanya amafaranga hagati yabo ndetse no kwishyura ibicuruzwa na serivise hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho.
BNR ivuga ko ishingiye ku kuba iminsi 90 yari yaremeranyije n’ibigo bitanga serivise z’itumanaho n’amabanki yo kuba havanyweho ikiguzi cy’izo serivise yararangiye, kandi ko ari ngombwa gukomeza gushyigikira ukudahungabana kw’imari muri izo serivise nkenerwa […] ikiguzi cy’izo serivise kigomba gusubizwaho.
- Advertisement -
BNR yibukije abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa batanga serivise n’abandi bose bafite ibyo bagurisha ko basabwa gukomeza guhitamo uburyo bwo guhererekanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
BNR kandi yijeje ko izakomeza gukorana n’izindi nzego za leta, ibigo bitanga izo serivise n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura inzitizi zibangamira ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ibizitabwaho cyane ni ibikorwaremezo, ikiguzi cya serivise, ubukangurambaga, imikorere inoze no guhanga udushya mu mitangirwe y’izo serivise.
Tariki ya 18 Werurwe 2020, ni bwo hasohowe itangazo ryashyizeho igihe cy’amezi atatu, yatangiye kubahirizwa ku wa 19 Werurwe 2020, cyo guhererekanya amafaranga nta kiguzi cyongeweho.
Ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abantu kubahiriza gahunda ya Guma Mu Rugo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umubare w’amafaranga yehererekanyijwe mu Rwanda hifashisijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw; bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450% avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.
Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ikigo insight2impact ku bufatanye na RURA, mu cyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu Rugo umubare w’abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wageze kuri miliyoni 1.2, uvuye ku bantu 600 000 mu cyumweru cyari cyabanjirije Guma mu Rugo.
Mu cyumweru cya nyuma cya Mata 2020, abantu miliyoni 1.8 bahererekanyije amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Guhera tariki 9 Werurwe kugeza tariki 15 Werurwe, hahererekanyijwe miliyari 10.7 Frw ariko mu cyumweru cyarangiye tariki 22 Werurwe amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yari ageze kuri miliyari 24 Frw.
Kwishyura ibicuruzwa hifashishije ikoranabuhanga nabyo byariyongereye. RURA na Insight2impact bagaragaza ko uhereye rwagati muri Gashyantare uyu mwaka ukageza rwagati muri Mata, agaciro k’amafaranga yishyurwa ibicuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kiyongereyeho 700% mu cyumweru.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byihutisha ubukungu kandi amafaranga atakara mu bucuruzi akagabanuka cyane.
Imibare yo mu 2017 igaragaza ko nibura buri mwaka BNR itakaza miliyari ebyiri zo gukoresha inoti nshya n’ibiceri bisaza kubera guhererekanywa mu ntoki.
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.