Umunya-Serbia Darko Nović ashobora kugirwa Umutoza mushya wa APR FC iheruka gutandukana na Thierry Froger ku mpera z’umwaka w’imikino.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwitegura umwaka w’imikino mushya ndetse ifite umukino izahuramo na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, hasogongerwa Stade Amahoro ivuguruye.
Amakuru avuga ko APR FC yamaze guhitamo Umunya-Serbia Darko Nović ngo abe ari we uzayibera umutoza.
- Advertisement -
Umunyamakuru wo muri Ghana, Micky Jr uri mu batangaje mbere iyi nkuru, yavuze ko Nović azahabwa amasezerano azageza mu 2026, arimo ingingo yo kuyongera.
Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.
Nović ni we watozaga US Monastir ubwo yasezereraga na APR FC muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L850xH480/setif-coach-96eac.jpg?1718084665)