Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Beach Volley irimo kubera ku mucanga wa Kabila muri Maroc basezerewe batageze ku ntego zabajyanye.
Ikipe y’igihugu y’abahungu igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier yaje gusezererwa mu mikino yo gushaka itike ya ¼ yahuriragamo na Togo kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’aho Gatsinzi avunikiye ubwo u Rwanda rwari imbere mu mukino bahuriragamo na Togo.
Iyi kipe yari yazamutse mu itsinda B ari iya gatatu, inyuma ya Mozambique na Gambia, gusa ntiyaza guhirwa n’umukino wa 1/8 waje kurangirira ku iseti ya gatatu bakina na Togo, byanarangiye iyi igeze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Sénégal.
- Advertisement -
Mu bagore ikipe igizwe na Valentine Munezero na Benitha Mukandayisenga, yo yari yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya Maroc, ndetse iza gusezerera Cameroon muri 1/8 iyitsinze Seti 2-0 gusa iza gutsindwa Seti 2-0 (18-21 / 13-21) na Nigeria muri ¼ cy’irangiza byatumye isezererwa muri iyi mikino.
U Rwanda ntabwo rwari rwabona itike yo gukina imikino Olimpike mu bakuru gusa Elias Ndagano na Sylvestre Ndayisabye mu bagabo na Lea Uwimbabazi na Seraphine Mukantambara babonye itike yo gukina imikino Olimpike y’abato muri 2014 mu gihe Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bari babonye itike nk’iyi muri 2018.
Umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga uzaba ari umwe mu izaba ikinwa mu mikino Olimpike y’i Paris mu Bufaransa hagati y’amatariki ya 27 Nyakanga na 10 Kanama 2024. Umugabane wa Afurika ukazahagararirwa n’ikipe imwe mu bagabo no mu bagore.
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH667/448906150_864038655758664_2671477862184468844_n-d06d7.jpg?1719131345)
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH667/448970074_864036139092249_7121216986958893812_n-749d3.jpg?1719131345)
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH667/448823443_863886599107203_5067414550711087741_n-7a9e1.jpg?1719131346)
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L960xH540/whatsapp_image_2024-06-22_at_2.15_23_pm-b4a25.jpg?1719131346)