UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Beach Volleybal: Abanyarwanda batashye imbokoboko
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Beach Volleybal: Abanyarwanda batashye imbokoboko

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 23/06/2024 saa 4:30 PM

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Beach Volley irimo kubera ku mucanga wa Kabila muri Maroc basezerewe batageze ku ntego zabajyanye.

 

Ikipe y’igihugu y’abahungu igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier yaje gusezererwa mu mikino yo gushaka itike ya ¼ yahuriragamo na Togo kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’aho Gatsinzi avunikiye ubwo u Rwanda rwari imbere mu mukino bahuriragamo na Togo.

Iyi kipe yari yazamutse mu itsinda B ari iya gatatu, inyuma ya Mozambique na Gambia, gusa ntiyaza guhirwa n’umukino wa 1/8 waje kurangirira ku iseti ya gatatu bakina na Togo, byanarangiye iyi igeze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Sénégal.

- Advertisement -

Mu bagore ikipe igizwe na Valentine Munezero na Benitha Mukandayisenga, yo yari yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya Maroc, ndetse iza gusezerera Cameroon muri 1/8 iyitsinze Seti 2-0 gusa iza gutsindwa Seti 2-0 (18-21 / 13-21) na Nigeria muri ¼ cy’irangiza byatumye isezererwa muri iyi mikino.

 

U Rwanda ntabwo rwari rwabona itike yo gukina imikino Olimpike mu bakuru gusa Elias Ndagano na Sylvestre Ndayisabye mu bagabo na Lea Uwimbabazi na Seraphine Mukantambara babonye itike yo gukina imikino Olimpike y’abato muri 2014 mu gihe Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bari babonye itike nk’iyi muri 2018.

Umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga uzaba ari umwe mu izaba ikinwa mu mikino Olimpike y’i Paris mu Bufaransa hagati y’amatariki ya 27 Nyakanga na 10 Kanama 2024. Umugabane wa Afurika ukazahagararirwa n’ikipe imwe mu bagabo no mu bagore.

Benitha na Vava ntabwo bashoboye kwigobotora Nigeria

Pamela na Esther ni bo bakuyemo u Rwanda muri 1/4

Valentine na Benitha baviriyemo muri 1/4 cy’irangiza mu mikino yaberaga muri Maroc

Imvune ya Gatsinzi yatumye u Rwanda rusezererwa na Togo

Muhire Jimmy Lovely June 23, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?