UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Basketball U-18: U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Basketball U-18: U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 03/09/2024 saa 9:20 AM

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 18 yatsinze iya Afurika y’Epfo amanota 102-37 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika cya Basketball.

 

Uyu mukino wa mbere wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024 muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatangiye umukino neza cyane, Vanessa Prissy Camara na Nibishaka Brigitte batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 25-5.

- Advertisement -

Mu gace ka kabiri, Afurika y’Epfo yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ntibyaramba kuko Nibishaka yakomeje gutsinda cyane.

Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 30 (47-17).

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwarushijeho kongera ikinyuranyo, Nibishaka na Camara bakorerwa mu ngata na Muhawenimana Yvonne. Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwatsinzemo amanota 29 kuri 12 ya Afurika y’Epfo.

Agace ka nyuma, u Rwanda rwari rwizeye intsinzi ndetse n’abandi nka Tuyisenge Vestine batsinda amanota menshi. Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo amanota 102-37 rutangira intsinzi mu Gikombe cya Afurika.

Nibishaka Brigitte yakoze ibizwi nka double-double kuko yatsinze amanota 25 anakora rebound 16.

Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Tunisia tariki 5 Nzeri 2024.

Muri iri rushanwa, u Rwanda kandi runahagarariwe mu bahungu, aho ruzatangira rukina na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki 3 Nzeri 2024.

Abangavu b’u Rwanda batangiye neza Igikombe cya Afurika

Afurika y’Epfo yatangiye irushanwa igaragaza urwego rwo hasi cyane

Vanessa Prissy Camara ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza cyane

Umukinnyi wa Afurika y’Epfo yageze aho yikorera amaboko

Muhire Jimmy Lovely September 3, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?