UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 4 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore igiye gukomereza umwiherero muri Mali
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore igiye gukomereza umwiherero muri Mali

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 02/08/2024 saa 8:37 PM

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball ikomeje kwitegura imikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi igiye gukomereza imyiteguro muri Mali, aho izanakina imikino ibiri ya gicuti.

 

Iyi kipe imaze iminsi itangiye kwitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.

Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Mali tariki ya 7 Kanama. Izahakina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere uteganyijwe tariki 9 Kanama na 11, mu gihe izagaruka mu Rwanda ku ya 13 Kanama 2024, mbere y’icyumweru ngo irushanwa nyirizina ritangire.

- Advertisement -

Iyi kipe iheruka gukina umukino wa gicuti yatsinzemo iya Kepler WBBC amanota 80-44.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon.

Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda ruzakina na Lebanon, uwa kabiri na Argentine, mu gihe ruzasoza rwisobanura na Great Britain kuwa 22 Kanama 2024.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.

Muri aya makipe, agera 16 ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

Nsanzabaganwa Sandra ahanganye na Destiney Philoxy

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa aheruka gusura iyi kipe mu mwiherero

Uwizeye Assouma ashaka aho atanga umupira

Muhire Jimmy Lovely August 2, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?