APR FC yatsindiye Mukura VS mu Karere ka Huye ibitego 2-0, ikomeza kwanikira andi makipe ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ibura imikino umunani ngo irangire.
Wari umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024.
Ubwitabire kuri uyu mukino ntibwari hejuru cyane ugereranyije n’uburemere bw’umukino, ariko uko iminota yagiye yigira imbere abakunzi b’amakipe yombi biyongeraga.
- Advertisement -
Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga ndetse iminota itanu ya mbere wabonaga ko nta n’imwe ifite ubushake bwo kuba yagera imbere y’izamu hakiri kare
APR FC niyo byagaragaye ko yinjiye mu mukino mbere kuko yagerageje no kurema uburyo ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza kwa Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, ariko bahereza umupira Niyomugabo Claude wari wamaze kwijira mu rubuga rw’amahina ananirwa gushyira mu izamu.
Nyuma y’akanya gato kandi Nshimirimana Ismaël yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe ku mupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga mu rubuga rw’amahina uyu mukinnyi w’i Burundi ashyiraho Umutwe, ariko umunyezamu Sebwato Nicholas arahagoboka.
Ku munota wa 18, Ruboneka Jean Bosco yongeye guhindura undi mupira Shaiboub ashyira ku mutwe ariko Sebwato ariterera awukuramo, asubiza mu gitereko imitima y’Abafana ba Mukura VS.
Abakinnyi ba Mukura batangiye guhuzagurika ndetse Umutoza wayo Afhamia Lofti akora impinduka zihuse, akuramo Nisingizwe Christian asimburwa na Mahoro Fidèle.
Akimara gusimbuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ibona igitego cya mbere, cyatsinzwe Shaiboub wari umaze gukinana neza na Ruboneka Jean Bosco.
Iki gitego kikimara kujyamo Mukura VS yatangiye kugabanya gukinira imbere y’izamu ryayo ariko nanone kumvikana hagati y’abakinnyi bayo gukomeza kuba guke.
Umusifuzi Nizeyimana Isiaq yarinze asifura ko igice cya mbere kirangiye APR FC ikiyoboye ku gitego 1-0, impande zombi zijya kumva amabwiriza.
Mukura VS yatangiranye indi mpinduka mu gice cya kabiri, aho yakuyemo Bruno Ronie Entoundi ishyiramo Iradukunda Elie Tatou.
Nta kinini byahinduye kuri iyi Kipe yo mu Karere ka Huye kuko yakomeje kurushwa na APR FC yashakaga igitego cya kabiri cyo kugira ngo yizere ko yamaze kubona amanota atatu.
Ibi byatumye umutoza Thierry Froger yongera imbaraga mu busatirizi, akuramo Nshimirimana Ismael ashyiramo rutahizamu ukina anyuze ku ruhande Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 63, Ruboneka yatewe umupira uremereye cyane na Iradukuna Elie Tatou, ananirwa gukomeza gukina ahita asaba gusimbuzwa hajyamo Niyibizi Ramadhan.
Niyibizi yahise ayibonera ikindi gitego cyiza ku munota wa 82 amaze guhererekanya neza na Mugisha Gilbert, aterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo kureba neza uko Sebwato ahagaze ujya mu rucundura.
Umukino warangiye APR FC ibonye amanota atatu ku bitego 2-0, ikomeza kwanikira andi makipe ku rutonde rwa Shampiyona, dore ko iruyoboye na 49, ikarusha arindwi Rayon Sports iyikurikiye.
Indi mikino yabereye ku bindi bibuga yasize Etincelles FC FC inganyije na Sunrise mu Karere ka Rubavu ibitego 2-2, ndetse na Gorilla FC inganyiriza na Bugesera FC i Bugesera igitego 1-1.