UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 4 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma APR FC nyuma yo gutsindwa na Simba sc umutoza yongera kwibazwaho
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

APR FC nyuma yo gutsindwa na Simba sc umutoza yongera kwibazwaho

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 04/08/2024 saa 6:46 PM

APR FC yatsinzwe ibitego 2-0 na Simba SC umutoza wa yo yongera kwibazwaho impamvu adaha umwanya uhagije abanyamahanga baguzwe.

Abakunzi ba APR FC bakomeje kwibaza niba abakinnyi b’abanyamahanga baguzwe batari ku rwego cyangwa niba umutoza abatinyisha cyane ko batarahabwa umwanya ngo babanze mu kibuga, bari biteze kubabona ku mukino wa Simba SC ariko uretse Seidu Dauda nta wundi wabanjemo.

APR FC yari yagiye muri Tanzania gukina umukino wa gicuti na Simba SC mu rwego rwo kuyifasha kwizihiza ibirori ngaruka mwaka yise Simba Day yerekaniramo abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Ni mu rwego kandi rwo gufasha APR FC kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 by’umwihariko CAF Champions League izahuramo na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze.

- Advertisement -

Igice cya mbere cy’umukino APR FC yarushijwe na Simba SC yaba mu kibuga hagati ndetse n’abakinnyi nka Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert ntabwo bahiriwe n’iki gice.

Gusa nta mahirwe afatika Simba SC yaremye uretse penaliti yabonye ku munota wa 42 ku ikosa ryari rikozwe na Seidu Dauda ariko itewe na Mkwala ayikubita igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari
0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Victor Mboama na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne.

Ku munota wa 46 Simba SC yahise itsinda igitego ku ishoti rikomeye Debora Fernandez yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Pavelh Ndzila ayoberwa uko bigenze.

Ku munota wa 57, APR FC yongeye gukora impinduka Seidu Dauda avamo hinjiramo Taddeo Lwanga.

Muri iki gice cya kabiri wabonaga APR FC yahangayitse cyane ndetse n’izi mpinduka yakoze ntacyo zayifashije kuko Ahubwo Simba SC yayicurikiyeho ikibuga.

Byaje gutuma inabona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Edwin Balua kuri kufura yo ku munota wa 67 ku ikosa ryari rikozwe na Mugisha Gilbert.

Darko Nović ukomeje gushyira abantu mu rujijo bibaza impamvu abanyamahanga bashya baguzwe badakina nka Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo Johnson ndetse n’impamvu atabanza Lamptey, yahise azanamo uyu munya-Ghana Richmond Lamptey asimbura Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 80 APR FC yakoze izindi mpinduka 2, Byiringiro Gilbert na Mugisha Gilbert bavuyemo hinjiramo Godwin Odibo na Tuyisenge Arsene.

APR FC yagerageje gushaka igitego cy’impozamarira ariko kirabura umukino urangira 2-0.

APR FC ntiyorohewe n’uyu mukino

Muhire Jimmy Lovely August 4, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?