Inama nkuru y’umutekano muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(DRC) yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika Felix Antoine Tshisekedi, yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega muri iki gihugu.
Iyi nama yabereye mu Murwa mukuru Kinshasa, yavuze ko Congo idashobora kwihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda ku bufasha bweruye buhabwa umutwe wa M23, mu gutera ibirindiro by’ingabo za Leta(FARDC), ndetse uyu mutwe ukaba umaze no kwigarurira uduce twinshi muri Rutshuru.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yagize ati: “Byari ngombwa ko tugira icyo dukora ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kudogera mu Burasirazuba bwa DRC muri Kivu ya Ruguru, kubera umutwe wa M23 ukomeje gufashwa n’Igisirikare cy’u Rwanda(RDF).”
Akomeza avuga ko ishingiye kuri raporo zitandukanye ziva ku rubuga rw’imirwano, bashingiye kandi ku itsinda rihuriweho ryifashisha amashusho ya drones z’ubugenzuzi, ngo babonye urujya n’uruza rwinshi rurimo n’Ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi ya vuba, bajya gufasha M23 mu bitero rusange, ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo.
- Advertisement -
Kubera ibyo byose, inama nkuru y’umutekano, yasabye Guverinoma guha amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, Vincent Karega, kuba yavuye ku butaka bwabo nk’uko bigaragara mu itangazo rya Patrick Muyaya, yanyujije no ku rukuta rwe rwa twitter.
Iyi nama nkuru y’umutekano kandi, yasabye Guverinoma gufata ingamba nshya zikarishye ku mutekano w’uduce twose twegereye u Rwanda, by’umwihariko utwamaze kwigarurirwa na M23, kugira ngo Congo ibashe kugira umutekano usesuye.
Ingabo za Leta ya Congo(FARDC), zashimiwe umurava n’ubutwari zikomeje kugaragaza mu kwitangira Igihugu no gukomeza guharanira ubusugire bwacyo, mu kurinda abaturage.
Mu bindi, iyi nama nkuru y’umutekano yasabye Guverinoma gukomeza ubushake bw’inzira y’ibiganiro mu gukomeza ukuganira kwatangiye, haba ibiganiro biganisha ku masezerano y’amahoro by’i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga bigari, nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC muri Teritwari ya Rusthuru, yateye guhunga gukabije kw’abaturage. Ku bw’ibyo, iyi nama yasabye Leta kohereza byihuse, Itsinda ry’ubutabazi ku buryo aba baturage bitabwaho.
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubumwe, inama nkuru y’umutekano yashimangiye ingamba z’umukuru w’Igihugu, zo kwirinda amagambo y’urwango, ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse n’ibikorwa by’urwango n’ubugome bihutaza abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bazwi nka ‘Rwandophones’, mu kwirinda gutiza umurindi umwanzi.
Bashoje bavuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu gihe cya vuba kiri imbere, azageza ijambo ku baturage b’Igihugu, ku mutekano ndetse no ku ngamba zihariye.
Iyi nama nkuru y’umutekano muri DRC, iteranye mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi icyarimwe. Nyuma ya Rutshuru Centre, yafashe Umujyi wa Kiwanja, ifata Rugali, n’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo, ndetse imirwano ikaba ikomereje mu bice bya Kibumba ugana mu cyerekezo cy’i Goma, no mu nkengero za Kiwanja ugana mu cyerekezo cya ruguru aho M23 ikomeje guhiga bukware FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Mai Mai Nyatura n’abandi.
Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kireba Abanyekongo ubwabo, aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda, mu gihe M23 nayo ihakana yivuye inyuma ko idafashwa n’u Rwanda, ndetse ikavuga ko irwanira uburenganzira bwayo nk’abenegihugu kandi ko nta handi bateze kujya, kuko aho bari ari kuri gakondo ya ba Sekuruza babo.