Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ishaka gutsinda Lesotho, ayiha ubutumwa bw’uko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bazayishyigikira.
Ni uruzinduko yagiriye aho ikipe y’Igihugu icumbitse muri The Capital Zimbali Hotel ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kamena 2024 nyuma y’imyitozo.
Ikipe y’Igihugu iri muri Afurika y’Epfo aho igomba guhura na Lesotho mu mukino w’umunsi wa kane mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada mu 2026.
- Advertisement -
Ambasaderi Hategeka yibukije abakinnyi ko bagiye guhagararira igihugu bafite imbaraga nyinshi zibashyigikiye, bityo bagomba gutanga ibyo bafite bakagihesha ishema.
Ati “Intego ikomeye nta yindi ni intsinzi. Dufite umutoza mwiza, dufite Federasiyo na Minisiteri bibashinzwe, ntacyo mwatuburana.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru Umutoza Mukuru Torsten Frank Spittler, yashimangiye ko kugeza ubu abakinnyi bameze neza kandi icyizere gihari ko bazakina umukino mwiza.
Yagize ati “Ndizera ko turi kuzamura urwego rwo gukina umukino mwiza by’umwihariko ejo ubwo tuzaba duhura na Lesotho. Abakinnyi n’abatoza tumeze neza, mfite icyizere ko ibihe birimo bitwemerera gukina umukino mwiza.”
“Twarebye neza umukino w’ubushize twatsinzwe na Benin, nari kumwe n’abakinnyi dushishoza neza amakosa twakoze, abakinnyi barayize kandi imbaraga nke twagaragaje zigomba guhagarara.”
Torsten Frank Spittler yongeyeho ko ari umukino uzaba urimo impinduka cyane ko hari umukinnyi umwe wagize imvune akaba yaragiye kuvurirwa hanze [Rafael York] bityo hitezwe abashya mu babanza mu kibuga.
Amavubi afite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Lesotho iri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsindira Zimbabwe iwayo ibitego 2-1, ndetse ikaba inifuza kuyobora itsinda kugeza ubu riyobowe na Bénin.