Amukuru y’uko iyi kipe itakitabiriye CECAFA U-17 yemejwe n’umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Jules Karangwa, wagize ati: “Ntabwo tuzitabira.”
Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’itangazamakuru tariki 21 Nzeri 2022 kandi yari yavuze ko bakiri mu biganiro na Minisiteri ya Siporo hashakishwa ingengo y’imari yatuma iyi kipe yitabira.
Yari agize ati: “Muranyemerera tuzabisobanure mu gihe kiri imbere kuko hari ibiba bikinozwa. Kwitabira bijyana n’ingengo y’imari, rimwe na rimwe usanga muri FERWAFA tutayihagijeho, bisaba ko tubyumvikanaho na Minisiteri ishinzwe imikino.
Ibyo biri gukorwa, ariko na byo dushaka ko byihuta kugira ngo imyiteguro itangire hakiri kare niba koko turi abo kwitabira.”
- Advertisement -
Ni irihe tsinda u Rwanda rwari ruherereyemo?
U Rwanda rwari ruri mu itsinda rya kabiri, aho rwari ruri hamwe na Uganda iheruka gutwara irushanwa riheruka, Djibouti na Sudani.
Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma muri iyi CECAFA U-17, azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika mu mwaka utaha wa 2023.