UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amakosa 5 ugomba kwirinda mu gihe ukora Siporo yo kwiruka
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Amakosa 5 ugomba kwirinda mu gihe ukora Siporo yo kwiruka

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 28/07/2020 saa 10:41 AM

Mu gihe uri kwiruka, cyane cyane ku batangira, usanga abantu benshi hari amakosa rusange atandukanye bakunda gukora mu myitozo yabo ya buri munsi, akaba yabatera imvune cyangwa ibindi bibazo mu mubiri.

Kwiruka ni imwe muri Siporo(sport) zikunze gukorwa n’abantu benshi, kuko zoroshye kandi zidasaba ibintu byinshi mu kuzikora.

Dore amakosa akunze gukorwa n’uburyo ushobora kuyirinda mu myitozo ngorora mubiri yawe ya buri munsi kugira ngo umubiri wawe ubashe kumererwa neza.

Amakosa 5 usanga akorwa mu gihe uri kwiruka

- Advertisement -

1. Kwambara inkweto zitajyanye na siporo

Inkweto mbi cyangwa zishaje cyane ni ikibazo gikomeye mu gihe uri gukora sport ndetse zishobora no kugutera imvune zitandukanye.

Icyo wakora

Niba wifuza gukora sport neza, fata umwanya wawe ujye mu isoko cyangwa mu maguriro y’ibikoresho bya sport ugure inkweto zijyanye no kwiruka.

Inkweto ukorana sport ntizikwiye gusaza cyane, ukwiye kuzihindura byibuze nyuma y’amezi 6 cyangwa 9, bitewe n’aho wiruka uko hareshya n’uko hameze.

Ushobora kugura kandi imiguru itandukanye yo gukoresha sport bizagufasha kuzimarana igihe no kuzisimburanya, bityo ntizisaze vuba.

2. Kwambara imyenda itajyanye na sport

Abantu batandukanye biruka ukunze gusanga bambaye imyenda utakwita rwose iya sport, ni ha handi usanga umuntu yambaye ikoboyi cyangwa ‘cotton’ cyangwa se ugasanga yambaye itajyanye n’ikirere ari kwirukamo, bikaba byagutera indwara zijyanye n’ubushyuhe cyangwa ubukonje.

Icyo wakora

Kwambara imyenda ijyanye na sport ni ngombwa cyane. Ubwoko bw’imyenda wambaye bufasha mu gukamura ibyuya, no gutuma utumagara cg ukonja cyane.

Niba ugiye kwiruka ugomba kwirinda imyenda ya cotton, kuko mu gihe utose bitinda kuma, bikaba byakubangamira mu myitozo yawe ndetse bikaba bibi nko mu gihe uri kwiruka hakonje cyane.

Mu gihe hakonje, ugomba kwambara imyenda ijyanye n’ubukonje, haba hashyushye ukambara imyenda yorohereye.

3. Kutanywa amazi ahagije

Abantu benshi iyo bagiye kwiruka birinda kunywa amazi ngo ataza gutuma batiruka neza. Nyamara uba wirengagije ko umubiri uri butakaze amazi menshi, bityo ukaba wagira umwuma.

Mu gihe ugize umwuma umubiri ucika intege, bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwawe muri rusange.

Icyo wakora

Niba ukora sport yo kwiruka, ni ngombwa kwita cyane ku gipimo cy’amazi unywa, mbere, mu gihe uri gukora siporo na nyuma yayo.

Dore bimwe mubyo wagenderaho ukamenya amazi wafata:

a. Isaha imwe mbere ya sport, gerageza unywe agacupa kamwe cyangwa kamwe n’igice k’amazi (ni ukuvuga 500ml cg 750ml), aha uba ugomba kubara n’ibindi wanyweye bitari ikawa cyangwa coca cola, niba wanyweye jus cg izindi Fanta nazo wazibariramo.

Kunywa amazi menshi nabyo bizatuma ushaka kunyara cyane mu gihe uri gukora sport bibe byakubangamira. Ugiye kwiruka ushobora kunywa utundi tuzi ducye nka mililitiro magana abiri(200ml).

b. Mu gihe uri kwiruka, ushobora kunywa utuzi ducye ducye ugendeye ku nyota ufite. Gusa ugomba kwirinda kunywera amazi menshi icyarimwe ngo ni uko ufite inyota. Niba wiruka igihe kirekire (kirenze isaha n’igice), ni ngombwa kunywa ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo sodium n’indi myunyungugu kuko uba watangiye gutakaza myinshi.

c. Mu gihe urangije kwiruka, nabwo ugomba kunywa amazi ahagije cg se ibindi binyobwa byagenewe abakora sport. Niba ubona inkari zawe zisa umuhondo cyane nyuma ya sport, ugomba gukomeza kunywa amazi cyane kugeza aho ubona zifite ibara ryerurutse.

4. Gukora byinshi aribwo ugitangira

Abantu benshi biruka cyane cyane abagitangira kwiruka vuba, usanga bakunze gukora iri kosa. Agatangira yiruka cyane, ahantu harehare cyane kandi agakora byinshi. Usanga benshi bibeshya ko gukora byinshi cyane aribyo byabafasha cyangwa ari byo byiza.

Ibi nibyo usanga ku munsi ukurikira ahantu hose mu ngingo hakubabaza cyangwa wumva wavunaguritse.

Igikuririkira ni uko sport uhita uyihaga, ndetse ugacika intege vuba.

Icyo wakora

Irinde uko ubishoboye gushukwa n’ubushake bwo gukora byinshi ugitangira no kwiruka ahantu harehare igihe kinini.

Ni byiza kuzajya ugenda wongera aho wiruka, uko igihe gihita. Niba aribwo ugitangira ushobora no gutangira ugenda buhoro buhoro, ukazatangira kwiruka nyuma.

Niba wumva ubabara ahantu, ububabare bukagenda bwiyongera uko wiruka, iki ni ikimenyetso cy’uko ugomba guhagarika kwiruka. Ugomba kumvira umubiri wawe, igihe udafite imbaraga ntuwukoreshe ibirenze.

Fata umunsi w’ikiruhuko byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Kuruhuka bifasha imikaya yawe kongera kwiteranya neza, bityo bikakurinda imvune.

Kwiruka buri munsi bica intege umubiri ku buryo bugaragara ndetse uba wiyongerera ibyago byo kuvunika.

5. Kudahumeka neza uko bikwiye

Abantu benshi ntibajya bita cyane uko bahumeka mu gihe bari kwiruka. Ibi nibyo bitera kwahagira no kuruha vuba.

Icyo wakora

Ugomba guhumekera mu mazuru no mu kanwa, ugasohorera umwuka mu kanwa mu gihe wiruka. Imikaya n’ibice bitandukanye bikenera umwuka mwiza mwinshi wa oxygen mu gihe uri mu myitozo, usanga amazuru yonyine ataguha umwuka ukeneye. Nicyo gituma ari ngombwa no guhumekera mu kanwa mu rwego rwo kwinjiza umwuka mwinshi.

Mu guhumeka, umwuka ntugomba kuva mu gatuza, ahubwo uturuka mu nda no mu gice cyo hasi. Ibi nibyo bikurinda kwahagira. Guhumekera mu nda bituma winjiza umwuka mwinshi, bikaba byakurinda kuruha vuba.

Ni ngomba gusohorera umwuka mu kanwa, kandi ugasohora mwinshi, ibi bizagufasha gusohora umwuka wa carbon dioxide(CO2) ndetse bigufashe kwinjiza mwinshi.

Niba aribwo ugitangira kwiruka, ugomba kugenda gahoro gahoro ku buryo bikorohera guhumeka. Uburyo ushobora gupima niba uri guhumeka neza, ni ukugerageza kuvuga kandi ukaba wavuga interuro yose neza, bidasabye kongera kwinjiza umwuka.

Niba wumva utangiye kubura umwuka, ni ngombwa kugabanya umuvuduko cyangwa se ugahagarara.

UMURENGEZI July 28, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 11 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Byinshi wamenya ku miterere y’Intanga ngore

Hashize 11 months
Utuntu n'utundi

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?