Ikipe ya APR FC yatangaje ko myugariro w’Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II, wayikiniraga yamaze gutandukana na yo, yerekeza muri Al-Shorta SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, ni bwo APR FC yasezeye kuri uyu mukinnyi wagiye agurishijwe ndetse inamwifuriza ishya n’ihirwe aho yerekeje muri Iraq.
- Advertisement -
Iti “Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo muri Al-Shorta SC yo muri Iraq. Warakoze ku musanzu watanze muri APR FC, aho ugiye uzagire ibihe byiza by’umwihariko mu kibuga.”
Muri Nyakanga 2023, ni bwo APR FC yasinyishije Banga Bindjeme ubwo yari imaze gufata umwanzuro wo gusubira kuri politiki yo gukinisha Abanyamahanga.
Uyu myugariro wo hagati wageze muri APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza nubwo atagiye ahabwa umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga muri Shampiyona bitewe n’amahitamo y’Umutoza w’Umufaransa, Thierry Christian Froger.
Nyuma yo kwitwara neza muri Mapinduzi Cup aho yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino wa 1/4 Ikipe y’Ingabo yatsinzemo Young Africans SC ibitego 3-1, yatangiye kugirirwa icyizere no kwigarurira imitima y’abafana.
Icyo gihe yatangiye no kubengukwa n’amakipe yo mu Karere ndetse n’andi yo hanze byatumye benshi bemeza ko ashobora kuba ari afite impano iri gupfukiranwa.
Kugeza ubu Ikipe y’Igipolisi cya Iraq ya Al-Shorta SC ni yo yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ndetse yanamaze kugerayo kugira ngo atangire gukora imyitozo.
Al-Shorta FC ni imwe mu makipe meza muri Iraq kuko ariyo yegukanye n’ibikombe bibiri biheruka bya Shampiyona nubwo muri uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa kabiri.
Solomon w’imyaka 28 ushobora gukina mu bwugarizi hagati cyangwa iburyo, yanyuze mu yandi makipe arimo La Colombe Sportive du Dja na Coton Sport FC z’iwabo, Difaâ d’El Jadida yo muri Maroc ndetse na Al-Hilal Club Omdurman yo muri Sudan.