UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amagare : Heroes Cycling Cup 2024 yabonye banyirayo.
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Amagare : Heroes Cycling Cup 2024 yabonye banyirayo.

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 20/01/2024 saa 2:47 PM

Manizabayo Eric “Karadiyo” ukinira Benediction Club mu Bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu Bagore, begukanye Isiganwa ry’Umunsi w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kane ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François.

Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe yo mu Rwanda n’abagize Ikipe ya UCI izakina Tour du Rwanda 2024.

Mu bagabo, Muhoza Eric na Manizabayo Eric banikiye abandi hakiri kare, ariko uyu wa nyuma aza kuyobora isiganwa wenyine.

- Advertisement -

 

Abarimo Hakizimana Seth na Mugisha Moïse wari uyoboye igikundi, bagerageje gukurikira abari imbere, ariko biba iby’ubusa.

Intera y’ibilometero 121 byatangiriye ndetse bikanasorezwa kuri BK Arena nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo, yarangiye hatsinze Manizabayo Eric wari wasatiriwe bikomeye na Muhoza Eric wa Team Amani.

 

Nirere Xaverine wa Team Amani yatsinze mu bagore bakinnye ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera.

Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari uzizihizwa ku wa 1 Gashyantare 2024 igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Heroes Cycling Cup 2024 yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 80 mu bagabo
Abafana bari benshi ku mihanda y’i Remera no mu binde bice by’Akarere ka Gasabo aho isiganwa ryanyuze
Nirere Xaverine na Mwamikazi Djazilla bayoboye isiganwa mu bagore
Manizabayo Eric “Karadiyo” yayoboye isiganwe igihe kirekire ari wenyine kugeza aryegukanye

Muhire Jimmy Lovely January 20, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?