Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] ryahagaritse ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho na Addax FC iherutse kugurwa na Mvukiyehe Juvénal, ku kuba cyakwakira imikino mu gihe cy’imvura.
Ibi bibaye nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Addax FC yari kwakiramo Mukura VS kuri iki kibuga cya Rugende tariki 17 Mutarama 2024, utahabereye kubera ko cyari cyangiritse cyane.
Uyu mukino kugeza ubu ukaba wimuriwe ku kibuga cy’i Kabuga [cy’Abangilikani] tariki 24 Mutarama 2024.
Iki kibuga cya ADDAX FC gusa cyaharitswe gukinirwaho mu gihe cy’imvura naho mugihe izuba riva kikazajya cyakira imikino nk’uko byatangajwe na Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste.
- Advertisement -
Yagize ati “Yego, ikibuga cya Rugende twaragihagaritse. Mu gihe cy’imvura ntabwo byemewe kugikiniraho. Imvura iyo itaguye kiba kimeze neza kuko hari umuferege w’amazi iruhande rwacyo, iyo imvura yaguye uruzura amazi akagera no mu kibuga. Ubwo mu gihe cy’izuba tuzajya tugena uko kizajya cyakira imikino.”
Amakuru kandi avuga ko Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal yifuza ko we n’andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, bateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w’amaguru.
Iruhande rw’umurongo uzengurutse ikibuga hacukuye umuferege ugikikije ushobora gutemberamo amazi mu gihe yabaye menshi, iyo imvura yaguye umupira ukarenga uregama mu mazi, abakinnyi iyo basoje imyitozo cyangwa imikino ni na ho bahanagurira inkweto zabo n’ibindi bikoresho mbere y’uko bataha.