Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Abapolisi bagera kuri 500 bagiye kwirukanwa muri uru rwego, nyuma yo kugaragarwaho amakosa atandukanye, arimo kwakira ruswa n’ubusinzi.
Ibi, byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo hasubukurwaga gahunda ya Gerayo Amahoro, igamije gukora ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda.
Ubwo yari mu Karere ka Muhanga, DIGP Ujeneza, yavuze ko ruswa iregwa Abapolisi itangwa n’abashoferi, asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora icyo cyaha, kuko amategeko ahana utanga n’uwakira ruswa.
Ati: “Ruswa iregwa Abapolisi bo mu muhanda iba yatanzwe n’abashoferi, ari ab’imodoka, aba moto, ari n’abatwara amagare; abenshi ni bo usanga bashuka Abapolisi bakagwa mu byaha. Ubundi amategeko avuga ko uwatanze ruswa n’uwayiriye, bose bahanwa kimwe.”
- Advertisement -
Yavuze ko nubwo amategeko yagaragaza ko haba hari ibimenyetso bihama cyangwa bidahama Umupolisi ko yaba yakiriye ruswa, Polisi ifite urwego rushinzwe imyitwarire na rwo rukora igenzura ku buryo rutanga ibihano byihariye.
Ati: “Umupolisi wese dufata urya ruswa turamuhana twihanukiriye, tukamwirukana mu Gipolisi. Muri uyu mwaka tugiye kwirukana Abapolisi benshi ndetse hari n’abo twirukanye ariko dutegereje ko birukanwa burundu byemejwe na Leta. Bagera kuri 500.”
Ujeneza yavuze ko muri abo bapolisi bagera kuri 500, abenshi muri bo ari abakiriye ruswa ndetse n’abagaragaraho ubusinzi.
Ati: “Kuko buriya ubusinzi na ruswa birajyana, akenshi urya ruswa ushaka kugira ngo ujye kugura bya bindi abandi bapolisi bihanganye batari buze kugura buri gihe. Ni yo mpamvu dufite umubare munini w’abo twirukana.”
Yasabye abaturage kwirinda kurebera Polisi y’Igihugu mu barya ruswa, kuko hari umubare munini w’Abapolisi bitwara neza, bakuzuza inshingano zabo, abahanwa akaba ari ababa barenze ku mabwiriza.
Ati: “Tuzakomeza gucyaha abakoze nabi kandi tunashime abakoze neza.”
Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) uherutse gushyira Polisi y’Igihugu by’umwihariko Ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu nzego zigaragarwaho na ruswa cyane.
Uyu muryango usobanura ko mu bushakashatsi wakoze, wasanze impuzandengo y’amafaranga atangwa nka ruswa mu Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari 101.352 Frw.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati: “Uyu mwaka nk’uko byagenze mu myaka yashize, inzego zagaragayemo ruswa n’ubundi ni zo zikiyigaragaramo cyane. Ni ukuvuga abikorera, polisi yo mu muhanda twizeraga ko wenda kubera ko camera ziri ku muhanda wenda bizagabanuka, ariko ntabwo byagabanutse ku buryo bugaragara.”
Raporo yerekanye ko 16,4% by’abaturage bagize aho bahurira n’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, basabwe gutanga ruswa.