Abapolisi 108 bakomerekeye mu myigaragambyo y’abaturage b’u Bufaransa barakajwe n’amavugurura agamije kongera imyaka abakozi baboneraho Pansiyo, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin.
Minisitiri Gérald Darmanin yavuze ko uwo mubare w’abapolisi bakomeretse udasanzwe, yongeraho ko abantu 291 ari bo batawe muri yombi mu bigaragambyaga ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo, bamagana amavugurura yo kongera imyaka ikava kuri 62 ikagera kuri 64.
Ibihumbi amagana by’abaturage ni bo bagaragaye muri iyo myigaragambyo yabaye ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo bamagana ayo mavugurura aherutse gutangazwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’u Bufaransa, ndetse binavugwa ko ahenshi yakozwe mu mahoro no mu mutuzo.
- Advertisement -
Gusa amwe mu matsinda y’intagondwa yajugunye za bombe zikozwe mu macupa yujujwemo Peteroli ndetse n’ibishashi biturika.
Byabaye ngombwa ko Polisi isubiza imisha muri ayo matsinda ibyuka biryana mu maso n’amazi menshi. Ntiharamenyekana abaturage bashobora kuba bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Minisitiri w’Intebe Élisabeth Borne yatanze ubutumwa kuri Twitter yamagana urugomo rwakozwe mu myigaragambyo, agira ati: “urugomo ntirwemewe.”
Yakomeje ashimira abakoze imyigaragambyo mu mutuzo mu mijyi itandukanye y’Igihugu cy’u Bufaransa.
Uyu ni wo wabaye umunsi wa vuba w’aho abaturage bahuriye hamwe bamagana amavugurura agamije gukura imyaka ya Pansiyo kuri 60 ikagezwa kuri 64, bakaba bifuza ko icyo cyemezo cyahagarikwa.
Minisiteri y’Umutekano igaragaza ko abigaragambyaga babarirwa mu 782,000 harimo n’abarenga 112,000 bigaragambije mu Murwa Mukuru wa Paris.
Gusa hari Ihuriro ry’Umurimo CGT, ryemeza ko abigaragambije wikubye inshuro zirenga eshatu kuri uwo watangajwe na Minisiteri.
Ubuyobozi bw’iryo huriro buvuga ko ipaji itazahinduka mu gihe Guverinoma itarahindura icyemezo cyo kongera imyaka abantu bafatiraho ibyo bemererwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Bivugwa ko umupolisi umwe mu Mujyi wa Paris ari we wakomeretse mu bikomeye aho yatwitswe n’ibisasu by’amacupa ya Peteroli nk’uko byemejwe na Minisitiri Darmanin.
Imyigaragambyo yuzuye urugomo yakorewe mu Mijyi ya Lyons, Toulouse na Nantes, aho imodoka zitandukanye zatwitswe n’inzu z’ubucuruzi zikagabwaho ibitero.