Ikipe ya Police FC izatandukana n’umubare munini w’abakinnyi, yamaze kwegera Ishimwe Christian na Nkundimana Fabio ba APR FC bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, ibabwira ko ibakeneye.
Nkundimana Fabio ukina mu kibuga hahagati yageze muri APR FC muri 2022 avuye muri Musanze FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ni byo byatumye umwaka we wa kabiri iyi kipe yahisemo kumutiza mu ikipe ya Marines FC kugira ngo ajye kuzamura urwego abone umwanya wo gukina.
- Advertisement -
Uyu mukinnyi rero akaba yarasoje amasezerano ye, amakuru UMURENGEZI wamenye ni uko ikipe ya Police FC yamwegereye imubwira ko imukeneye.
Uyu musore uri mu ikipe y’igihugu Amavubi, bivugwa ko umutoza Mashami yagiye kumureba i Nyamata amubwira ko amwifuza yaza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano.
Si we gusa kuko uyu mutoza wa Police FC urimo kurambagiza abakinnyi azifashisha mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup umwaka utaha, yanavugishije myugariro Ishimwe Christian na we wa APR FC uri mu Mavubi.
Ni nyuma y’uko amakuru avuga ko Police FC izatandukana na Rutanga Eric, Mashami Vincent yasanze kuri uru ruhande rw’ibumoso yugarira Ishimwe Christian usoje amaseserano muri APR FC ari we waba amahitamo meza.
Gusa amakuru dufite ni uko aba bakinnyi bombi nta gisubizo gifatika bamuhaye, bamusabye ko yareka bakabanza bakava mu butumwa bw’ikipe y’igihugu ibindi bikazakomeza nyuma.
Kuri Ishimwe Christian bishobora kugora iyi kipe ya Police FC kuko nubwo asoje amasezerano ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC kwegukana shampiyona mu myaka 2 ishize ari na yo ayimazemo, kuba APR FC yamurekura akagenda ari na we nimero ya mbere ku ruhande rw’ibumoso muri iyi kipe ni ibintu bimeze nk’ibigoye.