Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Thierry Froger yavuze ko rutahizamu we ngenderwaho Victor Mbaoma, azamara ukwezi adakina kubera imvune yagiriye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup.
Victor Mbaoma yavunikiye mu mukino wa ¼ cya Mapinduzi Cup, APR FC yasezereyemo Yanga SC ibitego 3-1.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, Froger yavuze ko uyu mukino wabagoye cyane kuko hari abakinnyi atari afite.
By’umwihariko yagarutse kuri rutahizamu Victor Mbaoma asanzwe agenderaho, unamaze kumutsindira ibitego byinshi, cyane ko ayoboye abandi muri shampiyona n’ibitego 12.
- Advertisement -
Yagize ati “Abaganga bambwiye ko Mbaoma azamara ukwezi adakina. Ririya rushanwa (Mapinduzi Cup) ryaduhaye byinshi ariko ryatumye dukaza abakinnyi bacu nka Mbaoma na Apam.”
Abajijwe impamvu yahisemo gukinisha Shaiboub Ali nka rutahizamu, Froger yavuze ko Mbonyumwami Taiba wagakwiye kuhakina agifite byinshi byo kwiga.
Ati “Taiba agomba kuzamura urwego akamenya byinshi ndetse n’uburyo dukina. Ni mushya reka tumuhe umwanya.”
APR FC yerekeje muri Mapinduzi Cup iri kumwe n’abakinnyi bane bashya b’Abanya- Cameroun bari mu igeragezwa aribo Amadou Kada Moussa, Abdouramane Alioum, Aboubacar Moussa na Souley Sanda.
Uyu mutoza yavuze ko iby’abakinnyi bashya bireba ubuyobozi bityo ntacyo yabivugaho.
Ati “Njye ntabwo ndeba ibyo kugura abakinnyi, byose biri mu biganza by’ubuyobozi ntacyo nabivugaho.”
Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura gusubukura shampiyona, aho ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 izasura Police FC saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni mu gihe, umukino wo kwishyura wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, Ikipe y’Ingabo izakira AS Kigali ku wa 24 Mutarama 2024 saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.