Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatangiye neza ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi itsinda Lebanon amanota 80-62.
Guhera ejo hashize tariki ya 19 Kanama 2024 kugeza tariki 25 Kanama 2024, mu Rwanda na Mexico hazaba habera ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying).
Mu Rwanda harimo gukinira amatsinda abiri, itsinda C ririmo Senegal yatangiye itsinda Hungary ihabwa amahirwe amanota 63-61 ndetse na Brazil yatangiye itsinda Philippines amanota 77-73.
- Advertisement -
Itsinda D, Argentine yatangiye neza itsinda Ubwami bw’Abongereza amanota 53-43.
Umukino ufungura irushanwa ukaba wabaye saa mbili z’ijoro nyuma y’ibirori bifungura aho wahuje u Rwanda na Lebanon.
Ni umukino utagoye inkumi z’u Rwanda kuko zayoboye umukino uduce 4 twose tw’umukino, agace ka mbere bagatsinze amanota 24-17.
Lebanon mu gace kabiri yagerageje kwihagararaho ariko n’ubundi nako birangira igatakaje ku manota 21-19. Amakipe yagiye kuruhuka ari 45-36.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gace ka gatatu ibifashijwemo n’abarimo Philoxy Destiney akaba na kapiteni w’iyi kipe, Bella Murekatete, Keish Hampton baje gutsinda aka gace amanota 20-12 ni mu gihe agace ka nyuma bagatsinze 15-14.
Bella Murekatete w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 24.