UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Olempike: Novak Djokovic yegukanye umudali wa Zahabu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Olempike: Novak Djokovic yegukanye umudali wa Zahabu

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 04/08/2024 saa 8:23 PM

Umunya-Serbia Novak Djokovic yatsinze Carlos Alcaraz amaseti 2-0 (7-6 (7-3), 7-6 (7-2)), yegukana umudali wa mbere wa Zahabu mu Mikino Olempike.

 

Djokovic umaze kwegukana ibikombe 24 by’amarushanwa akomeye, byinshi kurusha undi wese mu bagabo bakinnye uyu mukino, ni ubwa mbere atwaye umudali wa Zahabu mu nshuro eshanu yitabiriyemo Imikino Olempike.

Byasabye imbaraga uyu Munya-Serbia kugira ngo atsindire Alcaraz wegukanye French Open na Wimbledon imbere y’imbaga y’abantu bari i Paris.

- Advertisement -

Djokovic yabaye umukinnyi wa gatanu wegukanye ‘Golden Slam’ mu bakina ari umwe, ni ukuvuga amarushanwa ane akomeye muri Tennis n’umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike, nyuma ya Rafael Nadal, Serena Williams, Andre Agassi na Steffi Graf.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yaherukaga kuva kuri iki kibuga cya Roland Garros mu mezi abiri ashize ubwo yagiraga imvune yo mu ivi, byatumye abagwa ndetse yitabira Wimbledon atarakira neza.

Ubwo yari amaze gutsinda uyu mukino, yabanje guhobera Alcaraz mbere yo gusuka amarira no gupfukama hagati mu kibuga, akurikizaho kujya kwishimana n’umuryango we.

Alcaraz w’imyaka 21, na we yarize nyuma y’umukino ariko atahana umudali wa Feza mu Mikino Olempike yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Umudali w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umutaliyani Lorenzo Musetti nyuma yo gutsinda Umunya-Canada Felix Auger-Aliassime ku wa Gatanu.

Novak Djokovic yishimira intsinzi nyuma yo gutsinda Carlos Alcaraz kuri iki Cyumweru

Djokovic yapfukamye mu kibuga hagati, atangira kurira

Uyu Munya-Serbia yari yaratwaye ibikombe byose ariko abura umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike

Carlos Alcaraz yatsindiwe ku mukino wa nyuma ku nshuro ye ya mbere yitabiriye Imikino Olempike

Muhire Jimmy Lovely August 4, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?