UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Cédric Hamiss yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Cédric Hamiss yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 25/07/2024 saa 10:13 AM

Hamissi Cédric yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports itegura umwaka w’imikino wa 2024/2025 uzatangira mu kwezi gutaha.

 

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Kiyovu sports  yatangiye imyitozo  itegura umwaka w’imikino utaha, aho yatangiranye abakinnyi barenga 50 biganjemo abo mu ikipe nto n’abari mu igeragezwa.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabereye kuri Kigali Pelé Stadium hagaragayemo rutahizamu w’Umurundi, Hamissi Cédric udafite ikipe guhera mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yatandukanaga na  Al-Qadsiah yo muri Arabie Saoudite yakiniraga.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 yegerewe n’umutoza Joslin Bipfubusa utoza iyi kipe yo ku Mumena, amusaba ko yaza kubafasha mu mwaka utaha w’imikino.

Ibi bibaye nyuma y’aho guhera muri Mutarama uyu mwaka, Cédric yagiye avugwa muri Rayon Sports ariko ntibikunde ko ayisinyira.

Si ubwa mbere Hamiss Cédric akinnye muri shampiyona y’u Rwanda kuko yayikinnyemo mu 2013-2014, ubwo yafashaga Rayon Sports gutwara Igikombe sha Shampiyona ya 2013, ayitsindiye ibitego 16 mu mikino 14 yakinnye.

Yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibihano byo kumara amezi atandatu adakina yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

FERWAFA yamushinjaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports, wabaye tariki ya 20 Mata 2014.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona yesurana na As Kigali tariki 16 Kanama 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Hamiss Cédric yakoze imyitozo muri Kiyovu Sports

Muhire Jimmy Lovely July 25, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?