Ubuyobozi bw’Ikipe ya As Kigali bwatangaje ko mu cyumweru gitaha buzakorana inama n’Umujyi wa Kigali ngo hashakirwe umuti ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo.
Tariki ya 3 Kamena 2024, Ikipe ya As Kigali yandikiye Umujyi wa Kigali isaba ko bitarenze italiki ya 9 Kamena, ugomba kuba wishyuye ibirarane by’abakinnyi bimaze amezi arindwi bingana miliyoni 149.9 Frw, ndetse ukandika ibaruwa yemeza ko uzatanga agera kuri miliyoni 600 Frw iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.
Iyi baruwa yavugaga ko niba ibi bidakozwe AS Kigali irahita isezera burundu muri shampiyona no mu mupira w’u Rwanda.
- Advertisement -
Nyuma yo kudasubizwa mu buryo bwose, Perezida w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice, yabwiye umurengezi ko ahazaza h’iyi kipe yahagarariye u Rwanda inshuro eshatu mu myaka itanu iheruka, hazamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Ati “Kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa. Mu cyumweru gitaha dufitanye inama n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ni bwo hazamenyekana icyemezo tuzatangaza.”
Shema Fabrice yatangaje ibi mu gihe kugeza ubu abakinnyi b’iyi kipe bakirimo kuyishyuza ibirarane by’amezi atatu baberewemo, aho bamwe b’abanyamahanga byanagoranye ko bava mu Rwanda ngo batahe iwabo.
Amakuru atugeraho yavugaga ko bari babwiwe ko iki cyumweru kirangira hari amafaranga yishyuwe, gusa kugeza ubu nta makuru meza aragera kuri konti za banki z’aba bakozi ba AS Kigali.